Mu ijoro ryo ku wa 25 Nzeri 2026, nibwo Nshimiryayo w’imyaka 37, yishwe akubiswe umuhini w’isuka mu mutwe n’abakiliya batatu baziye rimwe mu kabiri ke, bashaka guhabwa inzoga ku ngufu nyamara we abona basinze, ashatse kuzibima bamwinjirana muri kontwari, biteza imvurururu, zaje kumuviramo urupfu.

Byabereye mu Mudugudu wa Mpanda, Akagari ka Mpanda, Umurenge wa Kibeho, ho mu Karere ka Nyaruguru, gusa abakekwaho urwo rugomo uko bari batatu, habonetse umwe gusa, abandi bahita bacika.

Ku gicamunsi cyo ku wa 27 Nzeri 2026, ni bwo aba babiri bari basigaye batagejejwe imbere y’ubugenzacyaha nabo batawe muri yombi na Polisi, ku bufatanye n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko nyuma yo gukomeza gukorana bya hafi n’abaturage, Polisi yafashe abagabo babiri baje basanga undi wari wafashwe mbere, nabo bakaba bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Nshimyiryayo.

Yagize ati “Bafatiwe hafi y’aho icyaha bakekwaho cyabereye, mu Mudugudu wa Mpanda, ubu nabo bafungiye kuri RIB, ishami rya Kibeho.”

CIP Kamanzi, yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru kugeza abo bakwekwaho ubu bwicanyi bafashwe, abasaba gukomeza kugira umutima wo kudahishira ikibi, batangira amakuru ku gihe.