00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Perezida w’Urukiko akurikiranweho kwaka ruswa y’igitsina

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 February 2022 saa 08:51
Yasuwe :

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru akurikiranweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

RIB ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yamutaye muri yombi ishimira abagize uruhare kugira ngo afatwe akurikiranweho ibyaha akekwaho.

Yagize iti “RIB irashimira abagize uruhare bose kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”

Ukekwaho icyaha afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages