00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Gen Ndindiliyimana yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi, ahatwa ibibazo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 June 2026 saa 11:09
Yasuwe :

Gen Maj Augustin Ndindiliyimana wabaye Umugaba Mukuru wa Jandarumori y’u Rwanda kuva muri Kamena 1992 kugeza muri Nyakanga 1994, yapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Eugène Rwamucyo ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, ahatwa ibibazo byinshi.

Mu buhamya Gen Maj Ndindiliyimana yatanze ku wa 25 Kamena 2026 yifashishije ikoranabuhanga rya ’video conference’ kuko yari mu Bubiligi, yasobanuye uko umutekano wari uhagaze mu Rwanda kuva ingabo za RPA zatangira urugamba rwo kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, ariko mu magambo yakoresheje yirinda kuvuga ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994’.

Umunyamategeko Sabadotto wunganira abakorewe ibyaha, yabajije Gen Maj Ndindiliyimana impamvu akoresha inyito ‘Jenoside yo mu Rwanda’ aho gukoresha iyemejwe n’ubutabera mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye, asubiza ko we, nk’uwayoboye urwego rw’umutekano, ari we uzi ukuri.

Gen Maj Ndindiliyimana yagize ati “Ntabwo uzi iki kibazo ariko uri kukivugaho. Nakibayemo.”

Me Sabadotto yabajije Gen Maj Ndindiliyimana abakoze Jenoside, asubiza ko ari benshi, avugamo abo ashinja kurenga ku masezerano y’amahoro kubera impamvu zitumvikana, ariko uyu munyamategeko amusubiriramo ko yari akwiye gukoresha inyito yemejwe.

Aude Duret uhagarariye Ubushinjacyaha yabwiye Gen Maj Ndindiliyimana ko amagambo ye ameze nk’ay’umwanditsi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, wahamijwe n’urukiko rwa Paris icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside.

Kubera ko Onana yajuririye uyu mwanzuro wafashwe tariki ya 9 Ukuboza 2024, Gen Maj Ndindiliyimana yasubije Umushinjacyaha ko ateganya kwitabira urubanza rw’ubujurire rw’uyu mwanditsi.

Gen Maj Ndindiliyimana ni umwe mu batangabuhamya Onana yifashishije mu rubanza rwabaye mu Ukwakira 2024, kugira ngo bagaragarize urukiko rwa Paris ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe, ahubwo ngo yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal.

Duret yabwiye Gen Maj Ndindiliyimana ko urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha muri Tanzania, rwanzuye ko gukoresha inyito “Jenoside yo mu Rwanda” bigabanya uburemere bw’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi, asubiza ati “Madamu, sindi umunyamategeko.”

Uyu mushinjacyaha yabwiye uyu musirikare ko muri Mata na Gicurasi 1994, Abatutsi bari muri Perefegitura ya Butare bahungiye mu bice batekerezaga ko bitekanye, ariko bakagabwaho ibitero n’abarimu abajandarume yari abereye umuyobozi.

Gen Maj Ndindiliyimana yasubije ko ibyo bitero atabizi, ariko asa nk’ugoroye imvugo, agaragaza ko hari abarenze ku nshingano bari bafite bakica Abatutsi, abandi bakica abo batekerezaga ko bashobora kubica.

Umunyamategeko wa Dr. Rwamucyo, Me Alexandre Sztulman, na we yabajije Gen Maj Ndindiliyimana inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asubiza ko yemera ko habaye ‘Jenoside yakorewe Abanyarwanda’ kuko ngo Abatutsi n’Abahutu barishwe.

Ukuri kw’amateka ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100.

Gen Maj Ndindiliyimana aba mu Bubiligi. Yigeze kuburanishwa na ICTR, mu 2011 imukatira igifungo cy’imyaka 11 nyuma yo guhamywa ko atigeze ahana abajandarume bagize uruhare muri Jenoside, ariko mu 2014 agirwa umwere nyuma yo kujurira.

Gen Maj Ndindiliyimana yapfobereje mu rukiko rwa Paris Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages