Imiryango iharanira inyungu z’abaregera indishyi mu manza za Jenoside, mu 2008 yatanze ikirego mu Bufaransa, isaba ko Kanziga w’imyaka 83 y’amavuko akorwaho iperereza ku ruhare akekwaho ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.
Muri Nzeri 2024, ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha (PNAT) ryagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake.
PNAT yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa bya Kanziga byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n’ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside.
Tariki ya 20 Kanama 2025, abacamanza bo mu rwego rw’iperereza bafashe umwanzuro wo guhagarika iperereza ku ruhare Kanziga akekwaho muri Jenoside.
Aba bacamanza basobanuye ko nta bimenyetso bigaragaza ko Kanziga yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside no muri Jenoside ubwayo, ahubwo ko yagizweho ingaruka n’igitero indege yari itwaye umugabo we yagabweho tariki ya 6 Mata 1994.
PNAT n’iyi miryango byajuririye umwanzuro w’aba bacamanza, bigaragaza ko abacamanza babogamiye kuri Kanziga, bishingiye ku mpamvu zirimo kwirengagiza bimwe mu bimenyetso n’ubuhamya bwatanzwe.
Ubujurire bugaragaza ko bitumvikana ko Kanziga atahamijwe kuba mu ‘Kazu’ kari kagizwe n’abo mu muryango wa Habyarimana n’abantu bo hafi yawo bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ibimenyetso bihamya ko yakabagamo.
Iyi miryango yagaragaje ko abacamanza bashingiye uyu mwanzuro ku buhamya bwatanzwe n’abantu batavugwaho rumwe barimo Gaspard Musabyimana wafashwe nk’inzobere kandi bizwi ko yari mu buyobozi bwa RTLM, kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byabayeho mu mateka y’u Rwanda.
Musabyimana kandi yagaragajwe nk’umuntu washyigikiraga ibikorwa byo guhakana Jenoside kenshi, akanashyigikira ubutegetsi bwa Habyarimana, binyuze mu icapiro yashinze mu Bubiligi.
Ikinyamakuru Mediapart cyatangaje ko tariki ya 28 Mutarama 2026, abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire rw’u Bufaransa bamaze amasaha ane mu muhezo, basuzuma ubujurire bwa PNAT n’imiryango ihagarariye abakorewe ibyaha.
Byitezwe ko Urukiko rw’Ubujurire ruramutse rwemeje ko hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko Kanziga yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside no muri Jenoside ubwayo, hakurikiraho intambwe yo gutegura dosiye ye kugira ngo aburanishwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!