00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paris: Urukiko Rusesa Imanza rwanze ubusabe bwa Lt Col Kayumba bwo kutaburanishwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 11 August 2026 saa 09:05
Yasuwe :

Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris mu Bufaransa rwanze ubusabe bwa Lt Col Cyprien Kayumba bwo kutaburanisha ku ruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mbere no mu gihe cya Jenoside, Lt Col Kayumba w’imyaka 71 y’amavuko yari ashinzwe imari muri Minisiteri y’Ingabo, kugura mu mahanga no gukwirakwiza intwaro mu gisirikare cyatsinzwe (Ex-FAR).

Mu ijoro rya tariki ya 6 rishyira uwa 7 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege rya Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda, habaye inama rukokoma y’ubuyobozi bukuru bwa Ex-FAR yari iyobowe na Col Théoneste Bagosora. Bivugwa ko Lt Col Kayumba yayitabiriye.

Tariki ya 19 Mata 1994, Lt Col Kayumba yoherejwe mu bihugu bitandukanye birimo u Bufaransa kugira ngo agirane na byo amasezerano yo guha Ex-FAR intwaro. Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko yasinywe ariko nyuma arahagarikwa.

Nubwo tariki ya 17 Gicurasi 1994 akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kashyiriyeho ‘Leta y’Abatabazi’ ibihano byo kutagura intwaro nyuma y’aho bigaragaye ko zifashishwaga mu kwica Abatutsi kuko zanyanyagijwe mu Nterahamwe, Lt Col Kayumba yakomeje kuzinjiza mu gihugu mu ibanga.

Lt Col Kayumba ari mu Bufaransa kuva mu 1998. Imiryango ihagarariye abakorewe ibyaha yatanze ikirego mu 2002, imushinja uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hashingiwe kuri ibi bimenyetso. Mu 2018 yafunzwe by’igihe gito ariko aza kurekurwa by’agateganyo mu gihe iperereza ryari rikomeje.

Uyu musirikare yemereye abagenzacyaha ko yaguze intwaro mu mahanga, ariko ko atari azi ko zifashishwa muri Jenoside, kandi ko ibyo yakoze byose byashingiraga ku ibwiriza yahabwaga na Minisiteri y’Ingabo. Gusa Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwagaragaje ko adakwiye kwizerwa.

Muri Mutarama 2025, abacamanza bo mu Bufaransa bafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza kuri Lt Col Kayumba, bagaragaza ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko uyu musirikare yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba (PNAT) ryajuririye uyu mwanzuro, rigaragaza ko hari ibimenyetso byirengagijwe muri iyi dosiye.

Muri Mata 2026, abacamanza bo mu rwego rw’ubujurire batesheje agaciro umwanzuro wafashwe mu mwaka ushize, bategeka ko Lt Col Kayumba aburanishwa icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Lt Col Kayumba yajuririye mu Rukiko Rusesa Imanza, arusaba gutesha agaciro umwanzuro utegeka ko aburanishwa ibi byaha, ariko ku wa 29 Nyakanga 2026 rwabiteye utwatsi.

Umunyamategeko w’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Me Gisagara Richard, yatangaje ko umwanzuro w’Urukiko Rusesa Imanza usobanuye bidasubirwaho ko Lt Col Kayumba azaburanishwa.

Me Gisagara yagize ati "Bidasubirwaho, dosiye y’uwahoze ari Lieutenant Col muri FAR, Cyprien Kayumba, yahawe Urukiko rwa Rubanda kugira ngo rumuburanishe by’umwihariko ubufatanyacyaha muri Jenoside."

Uyu munyamategeko yagaragaje ko nyuma y’imyaka 24 umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Survie na FIDH imutanzeho ikirego, igihe kigeze ngo abazwe uruhare ashinjwa muri Jenoside.

Uyu musirikare yategetswe gutanga pasiporo no kutarenga imbibi z’u Bufaransa mu gihe ategereje kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda ku itariki itaramenyekana.

Abanyamategeko ba Lt Col Kayumba batangaje ko iki cyemezo ari inkuru ishengura umukiliya wabo.

Urukiko Rusesa Imanza rwa Paris rwanzuye ko Lt Col Cyprien Kayumba aburanishwa n'Urukiko rwa Rubanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages