Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Ukuboza 2025 ubwo yari mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Yavuze ko mu gihe gito amaze ayobora Urukiko rw’Ikirenga, amaze kugira imanza eshatu, abavoka bakoreshejemo amategeko atagikoreshwa, yerekana ko bigayitse kuba umuntu yaburana urubanza atateguye neza.

Ati “Hari ibikwiye kunozwa nk’abantu b’abanyamwuga mu butabera. Hari abavoka beza, turi abavoka b’abanyamwuga. Ndavuga umwavoka uzi amategeko ajyanye n’ikibazo cyangwa ibibazo bigize urubanza. Ntabwo nababeshya, igihe maze ndi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga murakizi ariko maze kugira imanza nk’eshatu aho abavoka baza bagakoresha amategeko yavuyeho. Murumva ko ari ikibazo.”

Yakomeje ati “Ubundi urubanza rurategurwa, ntabwo urubanza urutekerereza mu rukiko. Muri kimwe rero mu gutegura urubanza, ugomba kumenya ngo umukiliya wanjye ikibazo afite ni ikihe? Ese ko kizajya mu rukiko ni irihe tegeko nzifashisha kugira ngo nshobore kumurenganura? Itegeko tuvuga ni iririho ntabwo ari iryavuyeho. Icyo tubasaba ni ukumenya amategeko.”

Yongeye kugaragaza ko umwavoka w’umunyamwuga kandi aba akwiye kuba azi neza gukoresha imirongo yatanzwe n’inkiko.

Ati “Iyo twitegereje ibyemezo bimaze gufatwa, dusanga inzego zose zaratanzweho imirongo. Uramutse ufashe ikibazo ufite mu rubanza, ukareba imirongo yatanzwe, wavuga ngo biragana aha ngaha. Ku buryo utaniriwe uza kuburana wabwira umukiliya wawe uti, icyemezo cy’urukiko kizaba iki. Yagukundira adashatse guta igihe no gusirisimba mu nkiko, akiyemeza ko gica muri ubwo buryo.”

Yavuze ko nubwo abavoka mu nkiko baba bafatwa nk’abunganira abakiliya babo ariko usanga bafatwa nk’abunganizi b’Urukiko.

Ati “Buriya rero iyo wateguye urubanza rwawe, ufasha urukiko gufata icyemezo gikwiye ku kibazo kigize urubanza.”

Mukantaganzwa kandi yongeye kwibutsa ko imanza zisigaye ziburanishwa hagendewe ku bibazo bigize urubanza kandi ko mu gutegura imyanzuro bikwiye kujyana n’ibyo bibazo.

Yasobanuye ko kumenya kuburana neza atari ugusakuza mu rukiko cyangwa kuvuga cyane, ahubwo ko ari ukumenya kuvuga iby’ingenzi bijyanye n’ibibazo biri mu rubanza ndetse n’amategeko.

Yibukije abavoka kandi kujya mu nkiko basa neza, imyitwarire myiza mu rukiko kuko na byo bigira uruhare mu migendekere y’iburanisha.

Ati “Ntabwo ukwiye kuza waraye mu nzoga, ntabwo ukwiye kuza utakarabye, nta mwambaro w’abavoka witwaje. Hari abavoka bagiye kuburana mu rukiko rumwe bajya gutira umwambaro abacamanza, abo bacamanza twarabahannye bikomeye nibanongera tuzabirukana. Iyo ugiye kuburana utitwaje umwambaro w’umwuga ubwo uba uri kujya he.”

Yakomeje ati “Urukiko si akabyiniro, urukiko si ikibuga cy’umupira, urukiko ntabwo ari Stade. Urukiko ni ahantu hagomba kubahwa. Umwavoka arangwa n’ubuhanga ariko akanarangwa n’uko ahagaze, uko agaragara. Niba dukeneye ko ubutabera dutanga, ubucamanza tuvuga, kunganira abantu bigira agaciro ni ngombwa ko tugirirwa icyizere n’Abanyarwanda n’igihugu. Umwuga iyo uwufite mu mutwe gusa, imyitwarire itarimo bigupfira ubusa.”

Yanavuze ko abavoka b’iteshamutwe bazafatirwa ingamba, abatanga inzitizi zitari zo no gusubikisha imanza bya hato na hato, kubeshya ababuranyi, kubaburanira nabi no kuba ikiraro cya ruswa bahagurukiwe.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yagaragaje ko mu rwego kunoza umwuga neza, abavoka bakwiye kugira imyitwarire myiza.

Yerekanye ko ubuyobozi bw’ Urugaga kandi bwakomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bitandukanye bivuka hagati y’abavoka n’ababagana, hifashishijwe ubuhuza.

Ati “Muri uyu mwaka dusoje hakiriwe ibirego 83, Ibirego 75 byarasuzumwe ndetse bikemuka hifashishijwe ubuhuza hakaba hasigaye 8 bigomba gusuzumwa.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yanenze abavoka bamwe badategura neza imanza bafite aho usanga bamwe bakoresha amategeko yavuyeho
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yanenze abavoka bamwe badategura neza imanza bafite aho usanga bamwe bakoresha amategeko yavuyeho
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka kurangwa n'imyitwarire myiza kandi bakurikiza amategeko
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka kurangwa n'imyitwarire myiza kandi bakurikiza amategeko
Me Nkundabarashi Moise yasabye bagenzi be kurangwa n'imyitwarire ikwiriye
Me Nkundabarashi Moise yasabye bagenzi be kurangwa n'imyitwarire ikwiriye
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inteko rusange y'Abavoka
Abayobozi batandukanye bitabiriye Inteko rusange y'Abavoka
Abavoka basabwe kugira uruhare mu gukomeza gufasha urwego rw'ubutabera
Abavoka basabwe kugira uruhare mu gukomeza gufasha urwego rw'ubutabera
Inteko Rusange y'Abavoka yanitabiriwe n'abavoka banyuranye bafitanye ubushuti nabo mu Rwanda
Inteko Rusange y'Abavoka yanitabiriwe n'abavoka banyuranye bafitanye ubushuti nabo mu Rwanda
Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka kuba abanyamwuga mu nkiko
Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka kuba abanyamwuga mu nkiko