Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026 ubwo yitabiraga umuhango wo kwakira abayobozi bashya ba komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nkiko n’ihererekanya bubasha.
Ni komite isimbuye iyari imaze imyaka ine iyobora, ikaba yahawe inshingano yo gukomereza aho bagenzi babo basimbuye bari bagereje.
Mukantaganzwa Domitilla yasobanuye ko kurwanya ruswa ari inshingano ya buri wese mu rwego rwo kwirinda ko imunga ubukungu bw’igihugu.
Ati “Kurwanya ruswa ari inshingano zacu twese.”
Yakomeje asaba abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubucamanza kurwanya ruswa, kuyirinda no gukurikiza amategeko.
Ati “Ndasaba abacamanza n’abanditsi n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubucamanza, gukurikiza amategeko no kurwanya ruswa, kugira ngo isura nziza y’ubucamanza bw’igihugu cyacu irusheho gutera imbere kandi n’icyizere abaturarwanda bari kugirira ubucamanza kirusheho kwiyongera.”
Umuyobozi wa Komite ucyuye igihe, Justice Kaliwabo Charles, yagaragaje ko bemera ko ruswa itararangira mu nkiko ariko ko imizi yayo yamaze kugaragazwa.
Ati “Turemera ko ruswa itaracika mu nkiko ariko imizi yayo yamaze kugaragazwa ijya imusozi, ikaba imeze nka ryabuye ryagaragaye riba ritakishe isuka. Ntitwavuga ko urugamba rwo kurwanya ruswa tururangije ahubwo twavuga ko ikivi tugisize mu maboko yizewe y’abadusimbuye kandi tuzi ko bafite ubushobozi n’ubushake bwo kusa ibyo twatangiye.”
Yakomeje ati “Abarangije manda twashyizeho umusingi, tuzamura n’inkuta, abadusimbuye muzashyireho igisenge gikomeye ariko muri byose ntabwo ari twe tugomba kubyirata, ahubwo umuturage ni we ugomba gusarura imbuto nziza z’ibyo dukorera dore ko ari we mukoresha wacu mukuru.”
Umuyobozi mushya usanzwe ari n’Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Justice Angéline Rutazana, yashimye icyizere yagiriwe n’inshingano zikomeye yahawe bitari ku bucamanza gusa ahubwo no ku gihugu muri rusange.
Yakomeje ati “Iyo ruswa irwanyijwe ku rwego rw’ubucamanza, bigera no ku barugana barutegerejeho guhabwa ubutabera…twumvise ibikubiye mu kazi katoroshye komite icyuye igihe yakoze, twanumvise aho basize babona hakiri ibyuho.”
“Nimara gusoma neza izi nyandiko bampaye, ngasobanukirwa neza ibyuho birimo ndizeza abampaye izi nshingano ko mfatanyije n’itsinda turi kumwe, tuzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwacu, kuko ubushake bwo turabufite, kugira ngo twubakire ku byo bakoze, dushyireho umusanzu wacu muri uru rugamba rutoroshye rwo kurwanya ruswa.”
Yasobanuye ko inararibonye yakuye mu mirimo yanyuzemo irimo no kuba Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko bizamufasha gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa, anizeza ubufatanye bw’inzego zitandukanye zigize urunana rw’ubutabera.
Tariki ya 1 Mutarama 2022 ni bwo Komite zo ku rwanya ruswa mu nkiko zagiyeho, zishingiye ku mabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi zatanze umusanzu ukomeye mu kurwanya ruswa mu nkiko.
Komite zo kurwanya ruswa mu nkiko zifite inshingano zo gutahura ibyuho bya ruswa mu nkiko, gufata ingamba zikwiye, kugira inama abakozi bakigaragaraho imikorere iganisha kuri ruswa no gutegura icyumweru ngarukamwaka cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!