Karangwa wabaye mu gisirikare ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi ibihumbi 30 biciwe muri Paroisse ya Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Yafashwe bwa mbere mu 2022 ndetse agezwa imbere y’urukiko ngo harebwe niba yakoherezwa mu Rwanda gusa, Urukiko rw’Ikirenga mu Buholandi rubitera utwatsi.
Bivugwa ko inzego zitandukanye zireberera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango itandukanye zahise zinenga icyo cyemezo ndetse zisaba ko yakongera agafatwa.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byatangaje ko Pierre-Claver Karangwa w’imyaka 67, kuva muri Kamena 2023 yongeye gutabwa muri yombi n’Ubushinjacyaha bwo mu Buholandi.
Icyo igihe Ubushinjacyaha bwatangiye kumukoraho iperereza ku ruhare rwe mu bitero bitandukanye harimo n’icyasenyeye kiliziya yari irimo abagore n’abana bari bayihungiyemo mu gitero cyo kuri Paruwasi ya Mugina mu gihe ca Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bivugwa ko nubwo yatawe muri yombi atazoherezwa mu Rwanda, ahubwo ashobora kuba agiye gutangira kuburanishwa cyane ko u Buholandi hari abakurikiranyweho Jenoside iki gihugu cyagiye kiburanisha abandi bakoherezwa mu Rwanda.
Ubwo yari mu rubanza mu 2022 Karangwa yahakanya ibyaha byose ashinjwa avuga ko nta na kimwe yagizemo uruhare.
Uyu mugabo yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Mugina, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.
Mu myaka ya 1992-1993 yari mu rwego rw’ubutasi rwa EX-FAR. Mu Ukuboza 1993 yari umukozi w’ubutumwa bw’amahoro bwa Loni [UNAMIR].
Uyu mugabo yaje kujya mu ishami rya Gendarmerie [Polisi] ari naryo yabarizwagamo mu 1994, igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Nk’umuntu wari umusirikare mukuru, yakoranaga bya hafi n’ubuyobozi mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ubwicanyi bwakorewe muri Paruwasi ya Mugina, akaba kandi ngo yaragemuriraga intwaro, Interahamwe zicaga Abatutsi.
Bivugwa ko Maj Karangwa yagiye anayobora inama zategurirwagamo ibitero byo kwica Abatutsi ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’uwari Burugumesitiri wa Mugina utari ushyigikiye Jenoside.
Paruwasi ya Mugina iherereye mu Kagari ka Mbati, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi.
Muri Jenoside Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, Kigali y’Umujyi, Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina.
Hari Abatutsi benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho nta kibazo bazagira, ariko biza kurangira abicanyi bazanye intwaro zirimo imbunda na za gerenade.
Maj Pierre Claver Karangwa, yahawe icyemezo cy’ubuhunzi mu Buholandi mu 1999, ndetse mu 2002 yaje kubona ubwenegihugu.
Nyuma yo kumenyekana ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, mu 2013 rwafashe icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu.
Icyemezo cyo kumwambura ubwenegihugu yaje kukijuririra mu rukiko ruza gutesha agaciro ubujurire bwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!