Nk’uko BBC yabitangaje, uyu mugabo utavuzwe amazina yafatiwe mu mujyi wa Gateshead ku wa Kane w’icyumweru gishize hashingiwe ku makuru y’iperereza.
Polisi isobanura ariko ko uyu mugabo yahise afungurwa nyuma yo gutanga ingwate.
Umuyobozi w’iri shami rya Polisi, Dominic Murphy, yatangaje ko iperereza ryakozwe kuri uyu mugabo ryakurikiye ibirego yarezwe ku byaha bikomeye, yibutsa ko uwakoze ubwicanyi ndengakamere, aho yaba hose ku Isi azagezwa mu butabera.
Yasobanuye ko iperereza kuri iyi dosiye rizakomeza kugira ngo babone amakuru arambuye.
Mu Bwongereza haba Abanyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Aba Ubushinjacyaha bumaze igihe kinini bwarashyizeho impapuro zo kubata muri yombi, ariko ntabwo birakunda.
Aba ni Dr Vincent Bajinya, Célestin Mutabaruka, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.
Iki kinyamakuru gisobanura ko uyu mugabo watawe muri yombi atari muri aba batanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!