ACP Rutikanga yabitangaje ku wa 2 Weurwe 2026, yifashishije urubuga rwe rwa X ubwo yasubizaga Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna wari washyize hanze amashusho y’abo basore bakubita umukobwa.
Muri ayo mashusho, abasore babiri bagaragara bakubita uwo mukobwa, bamukurura hasi mu muhanda, bamukubita imigeri, ibipfunsi n’inshyi.
ACP Rutikanga yahise asubiza ati “abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru.”
Muraho, abagaragaye muri aya mashusho bafashwe, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Turashimira abagize uruhare mu gutanga amakuru. Murakoze https://t.co/CZ2Ce52H7Qpic.twitter.com/d5lKbrkiVQ
— ACP B Rutikanga (@RNPSpokesperson) March 2, 2026
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.
Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu.






Ibitekerezo 0