00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RIB igiye gukaza ingamba nyuma y’uko abakozi bayo bashinjwe ruswa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 January 2024 saa 05:40
Yasuwe :

Nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruje ku mwanya wa mbere mu zifite abakozi bakiriye amafaranga menshi ya ruswa, ubuyobozi bwarwo bwagaragaje ingamba bwafashe zigamije kuyirwanya.

Raporo yo ku wa 7 Ukuboza 2023 y’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane igaragaza ko mu mwaka ushize abantu 16 bahaye abakozi ba RIB ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 4.527.000.

Muri aba bantu harimo 85.3% batanze ruswa ya 3.860.000 Frw kugira ngo abagenzacyaha bafungure abantu babo bari bafungiwe muri za kasho.

Ubwo kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 TI-Rwanda yaganiraga n’abanyamakuru kuri raporo ya Transparency International yashyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku Isi mu kurwanya ruswa, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Kamarampaka Consolée, yagaragaje ingamba zitandukanye zafashwe n’uru rwego zigamije kuyikumira.

Kamarampaka yagize ati “Byagaragajwe ko ari rwo rwakiriye amafaranga menshi. Niba byaragaragaye ko ayo mafaranga afatwa cyane kugira ngo harekurwe umuntu wari ufunzwe, ahubwo ni ho tugomba gushyira imbaraga nyinshi cyane.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB yasobanuriye abanyamakuru ko urwego rushinzwe ubugenzuzi muri uru rwego ruzajya rushyira imbaraga mu gukurikirana uburyo abakekwaho ibyaha bafungwa n’uko barekurwa.

Yagize ati “Dufite urwego rw’ubugenzuzi, narwo ruzajya rushyira imbaraga mu gukurikirana irekurwa n’ifungwa ry’abari muri za kasho. Ni muri urwo rwego rero, mu gufata icyemezo cyo kurekura cyangwa se gufunguka umuntu kitazajya gifatwa n’umugenzacyaha umwe. Si ukumubuza uburenganzira bwo gufata icyo cyemezo ariko bizajya biba byaganiriweho n’umukuriye kugira ngo kibe cyafashwe mu buryo bukwiriye.”

Uyu muyobozi kandi yasobanuye ko RIB, yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, izajya ikurikirana aho umugenzacyaha ageze ategura dosiye, kugira ngo imenye niba atari gutinda gufata umwanzuro no kudatanga serivisi biri kubaho.

Uru rwego kandi rusobanura ko, hagamijwe gukumira ruswa yagaragaye, urwego rwa RIB rushinzwe iperereza rugiye kongera imbaraga mu kugenzura imikorere y’abakozi barwo. Ati “Dufite iperereza. Abo na bo nabashishikarije gushyira imbaraga muri icyo gice.”

Icya kane Umuyobozi wungirije wa RIB yavuze ni uko uru rwego ruzashyira imbaraga mu bukangurambaga busaba abaturage kujya batanga amakuru ku byaha, kuko hari imbogamizi y’uko batayatanga.

Ati “Ntabwo Abanyarwanda baratinyuka cyane ngo baduhe amakuru. Ibyo byose tubibona amazi yarenze inkombe.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RIB yatangaje ko bimwe mu bingamiye cyane uru rwego harimo kuba abantu batekereza ko uwo umugenzacyaha afunguye by’agateganyo, byitwa ko yahawe ruswa, kandi ngo abikora hakurikijwe amategeko.

Yagaragaje ko inenge ituma abaturage batekereza ko abagenzacyaha bafungura abantu babitewe na ruswa, ari uko aba bakozi batajyaga baha uko bikwiye amakuru agezweho y’abo bageze bakurikirana dosiye.

RIB yatangaje ko yafashe ingamba zo guhana abakozi bayo bagaragaraho imyitwarire iganisha kuri ruswa, zirimo kubafatira ibihano birimo kubirukana mu kazi, n’iyo inkiko zababuranisha, zikabagira abere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages