Uru rugomo rwakozwe ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 12 Gashyantare 2023. Ni nyuma y’umukino w’Umunsi wa 19 wa Shampiyona wahuje APR FC na Rayon Sports kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino warangiye, Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 32, ku mupira mwiza wari uvuye kuri coup franc yatewe na Héritier Luvumbu Nzinga.
Umukino ukirangira, ubwo imodoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC yari igeze mu Mudugudu wa Kinkanga, Akagari ka Bahimba, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye igana i Kigali, yatewe amabuye biviramo bamwe gukomereka.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko hatangijwe iperereza rigamije kureba abihishe inyuma y’uru rugomo.
Yagize ati “RIB yatangije iperereza ku bantu bataramenyekana bateze, bagatera amabuye imodoka ya RITCO yari itwaye abafana ba APR FC ubwo bavaga mu Karere ka Huye mu mukino wari wahuje APR FC na Rayon Sports.’’
Yavuze ko imodoka ya RITCO yatewe amabuye bituma ibirahure byayo bimeneka ndetse abantu batandatu bari bayirimo barakomereka.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza ari ryo rizagaragaza niba urugomo rwakozwe rufitanye isano n’umukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’amakeba muri ruhago Nyarwanda.
Yakomeje ati “RIB ikaba iri gukora iperereza rigamije kugaragaza niba ibi bikorwa byo gutega no gutera amabuye imodoka itwaye abafana bifite aho bihuriye n’umukino wahuje APR FC na Rayon Sports.’’
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
RIB yinjiye mu iperereza ku bihishe inyuma y’urugomo rwakomerekeyemo abafana 6 ba APR FC bari batwawe na RITCO nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, wabereye kuri Stade ya Huye. pic.twitter.com/w3CPgJuMUE
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 13, 2023
Nyuma y’uyu mukino, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabwiye IGIHE ko abafana b’ikipe yabo atari bo bari inyuma y’urugomo rwakorewe bagenzi babo ba APR FC.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunzira Jean Paul, yavuze ko urugomo rwakozwe rudakwiye kwitirirwa abafana b’ikipe ye.
Yagize ati “Nta mufana wa Rayon Sports wakoreye urugomo APR FC. Kuki se bitaba abaturage bakunda APR batishimiye umusaruro wayo? Aba-Rayons twavuye muri stade amahoro ntawe duhutaje kandi dutaha amahoro.’’
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko urugomo rwakorewe abafana ba APR FC rudakwiye kwitirirwa Aba-Rayons. pic.twitter.com/LrEDSDWaeE
— IGIHE Sports (@IGIHESports) February 12, 2023
Nyuma y’umukino yatahanyemo amanota atatu, Rayon Sports yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 36, ikurikiye APR FC ifite 37.
Murera izasura Gasogi United ku mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona mu gihe APR FC izaba yakiriye Etincelles mu mikino izabera kuri Stade ya Bugesera mu mpera z’icyumweru.
Indi nkuru wasoma: Rayon Sports yatsinze APR FC nyuma y’imyaka 4 itarusyaho- Uko umukino wagenze (Amafoto & Video)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!