00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rtd. Maj Mudathiru yasabye gutandukanywa n’ibitero byishe abantu mu Kinigi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 June 2023 saa 01:23
Yasuwe :

Rtd Maj Habib Mudathiru wahoze mu Ngabo z’u Rwanda ariko akaza kujya mu mutwe wa P5, yagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko yemera ibyaha byo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, ariko asaba kudahuzwa n’ibitero byishe abantu mu Kinigi mu Ukwakira 2019.

Urukiko rw’Ubujurire rukomeje kuburanisha abantu 26 bahoze mu mutwe wa P5 washinzwe na Kayumba Nyamwasa wahoze mu Ngabo z’u Rwanda, bafatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bihe bitandukanye.

Kuri uyu wa Gatatu, Rtd Maj Mudathiru wakoreshaga izina rya Musa mu ishyamba, yari atahiwe ngo aburane ubujurire. Bitandukanye n’abandi, we yemera ko yagiye muri uyu mutwe ku bushake, ndetse yari awubereye umwarimu mukuru.

Yasabaga urukiko kugabanyirizwa igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe muri Werurwe 2021.

Yabanje kuvuga ko yemera ibyaha byo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nubwo yemera icyaha cyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, yavuze ko kimwe mu bikorwa bikigize kijyanye no gukorana na RUD Urunana, atacyemera.

Mu Ukwakira 2019 nibwo byatangajwe ko bamwe mu bagize imitwe y’inyeshyamba ya P5 na RUD Urunana bagera kuri 67 bagabye igitero ku Rwanda binjiriye mu Kinigi, bica abaturage 14 mu gihe Ingabo z’u Rwanda zishe 19 mu bari bagabye icyo gitero, abandi barafatwa, abasigaye bahungira muri Uganda.

Abafashwe baje kuburanishwa ku byaha birimo iterabwoba, ubwicanyi, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.

Mu kwiregura, Rtd Maj Mudathiru yabwiye urukiko ko mu mabwiriza yabagengaga muri P5, Kayumba Nyamwasa yabasabye kutivanga n’indi mitwe, yaba iyo basanze muri Congo cyangwa iyahabasanze.

Aba barwanyi bajya gufatwa, ngo bavuye aho bitorezaga muri Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo bimukira i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bashakaga kwegera umupaka wa Uganda, bakazaba ariho baturuka batera u Rwanda.

Icyakora urwo rugendo ntirwabahiriye kuko basakiranye n’igico cy’ingabo zidasanzwe za RDC, bakozanyaho, maze ngo abarwanyi batafashwe cyangwa ngo bicwe, bakomereza mu birunga aho baje gufatanya na RUD Urunana.

Ni nabo ngo baje kugaba igitero mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 3-4 Ukwakira 2019 cyahitanye abantu 14.

Mudathiru yabwiye urukiko ko yemera ibikorwa bya P5, ariko ko ibya RUD Urunana adakwiye guhuzwa nabyo. Nubwo bikomozwaho muri dosiye ariko, ntabwo yabirezwe.

Yavuze ko yagiye muri P5 ku bushake, abizi ko ifite intego yo gutera no gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ariko ngo bamufashe nta gikorwa cy’iterabwoba aragiramo uruhare ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko abafashwe bagabye igitero mu Kinigi, niba hari abavuga ko yabatoje Ubushinjacyaha bwabagaragaza, cyangwa bakavuga niba bari kumwe mbere.

Ubushinjacyaha ariko bwagaragaje ko hari ibimenyetso bibyemeza, nubwo atabirezwe nk’ababigizemo uruhare mu buryo butaziguye.

Maj Mudathiru yanagarutse ku cyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, avuga ko kuba yarahamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe byari bihagije, kuko atari mu mitwe itandukanye icyarimwe.

Yasabye urukiko kumugabanyiriza ibihano kubera ko yagerageje gutanga amakuru kandi akemera ibyaha adaciye ku ruhande, ntarushye urukiko.

Ni ibintu ariko Ubushinjacyaha bwamaganye, bubanza kugaragaza ko ari mu Rwanda kubera ko yafashwe, atinzanye.

Bwavuze ko Mudathiru atigeze yemera ibyaha ataruhanyije, ndetse ibyaha yahamijwe byagize ingaruka zikomeye n’ubu zigihari zirimo abantu bishwe, imitungo yangijwe n’ibindi, bigizwemo uruhare n’abarwanyi yatoje cyangwa umurongo wa politiki yabigishije.

Urubanza rukomeje humvwa abandi bareganwa, benshi bahuriza ku kuvuga ko bajyanywe mu mashyamba ya Congo bijejwe akazi, bagezeyo bashyirwa mu mutwe witwaje intwaro wa P5 washinzwe na Kayumba Nyamwasa.

Basaba ko mu gihe Urukiko rwakwemeza ko nta bushake bagize bwo kujya muri uyu mutwe, kuko ari cyo cyaha kibanziriza ibindi, byaba bivuze ko badakurikiranwa kuko nta bushake baba baragize bwo gukora icyaha.

Iri tsinda ririmo abantu batandukanye nk’abatazi gusoma no kwandika, bakusanyijwe cyane cyane mu Burundi na Uganda, bakajyanwa bijejwe imirimo irimo gucukura amabuye y’agaciro n’indi y’amaboko.

Rtd Maj Mudathiru ubwo yaburaniraga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare. Aha yari akirwaye ukuguru kwarashwe, none ubu igice cyo munsi y'ivi cyakuweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages