00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rubavu: Inzitane z’ibibazo muri cyamunara; abaturage baratabaza

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 28 February 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu baratabaza bavuga ko irangizwa ry’imanza rikunze kubamo ibibazo by’akarengane binyuze muri cyamunara zitesha agaciro imitungo yabo.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko barenganyijwe ahanini bigizwemo uruhare n’abahesha b’inkiko.

Kanyabutembo Virginie, yavuze ko yatunguwe no kubona urukiko rwemeza ko asangiye inzu n’umugabo wari waramutaye, umuhesha w’inkiko akayigurisha.

Ati “Nagiye muri Amerika leta imaze kumpa ikibanza nk’umugore wibana nubakamo inzu ariko naje gutungurwa n’uko uwahoze ari umugabo wanjye yayiyanditseho, niyambaje inkiko birangira bayitwanditseho twembi."

Kanyabutembo yavuze ko umugabo yaje gusaba ko iyo nzu igurishwa kugira ngo abeneho umugabane we (50%), umuhesha w’inkiko ayigurisha miliyoni 27 Frw kandi ifite agaciro ka miliyoni 80 Frw. N’ubu turi mu nkiko.”

Iyamuremye Jean Marie Vianney we yavuze ko yaguze inzu agatungurwa arimo kuyisohorwamo n’umuhesha w’inkiko abwirwa ko yaguze n’utabifitiye ububasha.

Ati “Njyewe naguze inzu n’umukobwa wasigaranye imitungo yo kwa sekuru anabifitiye ibyangombwa nyuma nibwo haje umugabo avuga ko ahagarariye abana ba nyiri imitungo. Yavuze ko naguze n’utemewe bamvanamo ndanga baramfunga abana n’umugore bazerera hanze kugeza ubwo umugore apfuye. Leta yadufasha rwose turi benshi baguze n’uriya mukobwa yari afite ibyangombwa.”

Ubuyobozi bwa koperative y’abarobyi b’isambaza mu Kiyaga cya Kivu (COOPILAK) na bwo buvuga ko yahuye n’uruva gusenya ubwo umuhesha w’inkiko yatezaga cyamunara ibikorwa byayo birimo inzu ziri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu bikagurwa miliyoni 69 Frw mu gihe yari imitungo ifite agaciro ka miliyoni 300 Frw.

Kuri ubu umugenzuzi w’inkiko yemeje ko uru rubanza rurimo akarengane asaba ko rwasubirishwamo ariko umuhesha w’inkiko yahise ava mu gihugu nyuma yo guhagarikwa.

Ikibazo nk’iki cyanagaragajwe na Uwera Bikumbi Providence wavuze ko imitungo yabo yatejwe cyamunara hashingiwe ku kuba byaremezwaga ko umubyeyi we Bikumbi Raphael yakatiwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Cyambara mu yahoze ari Komine Mutura.

Amakuru yatanzwe n’iyahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko uru rubanza rutabayeho; kuri ubu Umuhesha w’Inkiko witwa Niyonsenga Jean Baptiste akaba afunzwe kubera iyi dosiye gusa hibazwa uko iyi mitungo izasubizwa beneyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko, Balinda Anastase, yavuze ko ibibazo biri muri za cyamunara atari rusange mu gihugu hose kandi ko abafite amakosa bahagarikwa.

Ati “Ibi bibazo ntabwo ari rusange mu gihugu hose ni umwihariko, numvaga byakabajijwe abavugwaho iyo mikorere kuko usibye Niyonsenga Jean Baptiste wasabiwe igihano cyo kwirukanwa kubera amakosa akomeye yakoze nyuma akanafungirwa ibindi byaha na Sebahire Roger David wirukanwe burundu, izindi dosiye zo zigomba kuba zikiri mu nkiko kandi twirinda kugira icyo tuvuga ku manza zikiburanishwa.”

Mu Ukwakira 2015, abahesha b’inkiko 15 bahagaritswe ku mirimo yabo bazira imikorere idahwitse. Muri Nyakanaga 2018 nabwo hasohotse iteka rya Minisitiri ryirukana ku murimo w’abahesha b’inkiko batandatu barimo n’abo muri Rubavu kubera amakosa akomeye bari barakoze muri Gicurasi 2018.

Ahakoreraga Koperative COOPILAK hahinduwe urunywero ruyobokwa na benshi
Imwemu mitungo ya COOPILAK imaze imyaka myinshi irimo kwinjiza, koperative iri mu bihombo
Inzu ya Kanyabutembo Virginie uba muri Amerika uvuga ko yagurishijwe amafaranga make ugereranyije n'agaciro kayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages