Byabereye mu Kagari ka Nyamirama mu Mudugudu wa Bigarama mu Murenge wa Fumbwe, mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira ku wa 14 Mata 2026.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko byose byaturutse ku mukobwa wari uri kumwe n’uwo musore mu masaha y’ijoro, nyakwigendera akaba yari se wabo w’uwo mukobwa.
Ati “Yabonye bari kumwe aza kwirukana uwo mukobwa ngo atahe, uwo musore yanze kumurekura atongana na nyakwigendera, nyuma basa n’aho barwanye wa musore wari afite icupa yari yazanyemo inzoga arimukubita ku mutsi w’ijosi arawupfumura. Mu gihe bakirwana se w’umuhungu nawe yaraje akubita inkoni nyakwigendera birangira apfuye.’’
Gitifu Muhigirwa yakomeje avuga ko abantu bahise bahurura uwo musore na se bariruka barahunga, nyuma y’amasaha make baza gufatwa bashyikirizwa inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo baryozwe ibyaha bakoze.
Ati “Ubutumwa duha abaturage ndetse twanakomeje kubabwira, ni ukwirinda kwishora mu rugomo kuko rushobora guteza urupfu ku bandi. Ikindi kandi kwihanira si byiza nk’uwo mugabo wundi yaje arengera umuhungu we birangira nawe agize uruhare mu rupfu w’umuntu rero nibabyirinde, birinde ibintu byose byashyira mu kaga ubuzima bwa bagenzi babo.’’
Kuri ubu uyu musore na se bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagasambu mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bakekwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!