00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamurangwa na bagenzi be barekuwe, Dubai akomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2023 saa 11:12
Yasuwe :

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwategetse ko abahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo bafunganywe na Nsabimana Jean "Dubai" ari bo Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Chrétien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc barekurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa badafunzwe.

Urukiko rwategetse ko Dubai we akomeza gukurikiranwa afunzwe nubwo yari yasabye ko yarekurwa akazasana inzu zangiritse cyangwa agasubiza amafaranga abatazishimiye.

Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bahoze ari abakozi b’Akarere ka Gasabo bafunzwe nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo cyo ku wa 16 Gicurasi 2023 nyuma baza kukijuririra.

Rwamurangwa Stephen yahoze ari Meya wa Gasabo, Mberabahizi akaba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu naho Nyirabihogo Jeanne d’Arc akaba umukozi wari ushinzwe One Stop Center.

Bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya wari uyobowe na Nsabimana Jean.

Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages