Urubanza Ubushinjacyaha buregamo Shikama ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri mu Banyarwanda rwabaye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023.

Shikama w’imyaka 42 yari atuye mu Mudugudu wa Kangondo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, akaba umwe bashinjwe kwigomeka kuri gahunda ya Leta yo kwimura abari batuye mu manegeka mu gace kazwi nka “Bannyahe”.

Yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga aho yagereranyaga Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya Leta cyo kwimura abo baturage.

Muri ayo majwi avuga ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk’abagiye “gukorerwa Jenoside”.

Ubwo haburanwaga urubanza mu mizi, Ubushinjacyaha bwasabiye Shikama Jean de Dieu ko ibyaha akurikiranweho yabihanirwa igifungo cy’imyaka 14 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu magambo Shikama yakwirakwije yagereranyije amagambo y’Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukurularinda n’ayo Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu 1992.
Buvuga ko Mugesera yakanguriraga Abahutu kurimbura Abatutsi mu gihe Mukuralinda yasobanuraga gahunda yo kwimura abaturage bo mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro babavana mu manegeka bityo ko atari ibintu byagereranywa.

Shikama muri ayo magambo yumvikanye avuga ko Leta igiye gukorera Jenoside abari batuye muri Bannyahe ndetse ko ubutaka bwabo, yari ibukeneye ngo ibukorereho imishinga ikomeye.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Shikama yafashe Jenoside yakorewe Abatutsi nk’akantu gato cyane, bwemeza ko uburyo ayo magambo yavuze ateyemo ubwoba yatuma bamwe basubiranamo bakicana.

Shikama yaburanye yemera ibyaha ariko avuga ko ayo magambo yayavuze ayatewe n’ihungabana rituruka ku mushinga wo kubimura wari umaze imyaka itandatu.

Yavuze ko mu kubimura bitari ukubakura mu manegeka ahubwo bari bagiye kubimura ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange.

Yavuze ko icyamuteye kugereranya amagambo ya Mugesera na Mukuralinda byakomotse ku kiganiro yumvisemo mu bitangazamakuru avuga ko bagomba kwimurwa ku gahato na cyane ko abatuye muri “Bannyahe” abifata nko kubavangura.

Yasobanuye ko nyuma yahise yandikira Mukuralinda amusaba imbabazi kandi ko yamubabariye.

Me Ndihokubwayo Innocent umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko nta bushake umukiliya we yagize bwo gukora ibyaha.
Yavuze ko Umujyi wa Kigali nyuma yo kumuhungabanya kubera kwanga kumuha ibyo amategeko amwemerera, wafashe icyemezo cyo kurindisha abapolisi batatu ku rugo rwe ku buryo nta washoboraga gusohoka.

Shikama yasabye urukiko kuzasuzuma uburyo ibyaha akekwaho byabaye, imibereho yamuranze mbere yo gufungwa ku buryo byazamubera impamvu nyoroshyacyaha.

Yasabye ko nirusanga harabayeho ubusembure bwo gukora icyaha urukiko rwazafata icyemezo kimusubiza mu buzima busanzwe akajya kwita ku muryango we.

Yasabye kandi ko urukiko rubibonye ukundi rwazaca inkoni izamba rukazamugabanyiriza ibihano yasabiwe.

Shikama Jean de Dieu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku wa 10 Nzeri 2022.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahise rutegeka ko afungwa by’agateganyo. Iki cyemezo yaje kukijurira ariko urukiko ruvuga ko nta shingiro gifite.

Kuri ubu afungiye muri Gereza ya Mageragere.

Icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizasomwa ku wa 2 Ugushyingo 2023.

Shikama Jean de Dieu, wahoze atuye muri Kangondo, yasabiwe gufungwa imyaka 14
Shikama Jean de Dieu, wahoze atuye muri Kangondo, yasabiwe gufungwa imyaka 14