Ubusanzwe iyo abantu baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo igihe cyo kujurira cyagenwe aba ari iminsi itanu naho mu rubanza mu mizi hagenwa igihe cy’iminsi 30.
Nubwo bimeze bityo ariko usanga hari abagwa mu mutego wo kudasobanukirwa neza n’igihe cyo kujurira ku buryo bishobora kugira ingaruka mu gihe bifuzaga ko imikirize y’urubanza ihinduka.
Umuntu ujuririra urubanza aba agomba kugaragaza ko hari inenge anenga imikirize y’urubanza mu rukiko rubanza ndetse akagaragaza n’impamvu ashingiraho ajurira.
Ingingo ya 181, y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho ku muburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga.
Icyo gihe gikurikizwa kandi ku muburanyi wamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko, umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira.
Kugeza n’ubu hari ubwo usanga abantu bamwe basomewe icyemezo cy’urukiko ariko ntibanyurwe n’imikirize yarwo bakagerageza kujurira bagasanga babikoze mu gihe kitari cyo urubanza rwaramaze kuba itegeko.
Ibi byigaragaje ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi rwahamije Munyamboneza Jacques icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16, akamutera inda rumuhanisha igifungo cy’imyaka 22 n’amezi atandatu.
Uyu mugabo yajuririye iki cyemezo mu rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20, ibi nabyo yabibonye nk’igihano kiremereye bituma ashaka kujurira bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze inzitizi yo kutakira ubwo bujurire kuko bwatanzwe impitagihe ngo kuko urubanza yajuririye rwaciwe ku wa 30 Ukuboza 2020 akajurira ku wa 23 Werurwe 2021.
Birumvikana ko hari hashize amezi abiri n’iminsi 25 icyemezo cy’urukiko gisomwe, ariko yagaragaje ko impamvu yajuriye bitinze yatewe n’uko atari kujurira atazi icyo Urukiko rwemeje ku bujurire bwe mu Rukiko Rukuru ngo kuko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa ku wa 24 Gashyantare 2021.
Urukiko rw’Ubujurire narwo rwasanze nubwo koko umurongo watanzwe ugaragaza ko umuburanyi wari uhari cyangwa ahagarariwe igihe urubanza rwacibwaga ndetse n’uwamenyeshejwe mu buryo bwemewe n’amategeko umunsi urubanza ruzacibwaho ntaze cyangwa ngo yohereze umuhagararira, bagomba kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye ku itariki urubanza rwaciriweho bitakurikizwa kuri we.
Urukiko rw’Ubujurire rwagaragaje ko bitewe no kuba inyandikomvugo itarashyizwe mu ikoranabuhanga ryifashishwa n’inkiko ku munsi ababuranyi bari bamenyesherejweho ko ruzacibwa, iminsi yatangira kubarwa uhereye igihe yashyiriwemo ngo kuko iyo aza kujya ku rukiko mu gihe cyatanzwe n’ubundi ntacyo yari kumenya.
Birumvikana ko kuba yarajuriye ku wa 23 Werurwe 2021, ubujurire bwe bwubahirije igihe cy’iminsi 30 giteganywa n’Itegeko ndetse urukiko ruhita rwemeza ko ubujurire bukwiye kwakirwa bukanasuzumwa.
Aho niho Urukiko rw’Ubujurire rwahereye rutanga umurongo kubirebana no gutanga ubujurire rugaragaza ko iyo umuburanyi yamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko igihe urubanza ruzasomerwa ariko inyandikomvugo y’isomwa ry’urubanza ntishyirwe muri dosiye (IECMS) umunsi ababuranyi bamenyeshejwe ko ariwo urubanza ruzasomerwaho, ahubwo igashyirwamo nyuma, iyo tariki yashyiriwe muri dosiye niyo yaherwaho mu kubara igihe cyo kujurira aho kuba itariki urubanza rwasomeweho.
Mu rwego rwo gukosora kandi amakosa amwe n’amwe aturuka ku gushyira mu ikoranabuhanga rikoreshwa ibyakozwe n’abacamanza, hari kwimakazwa ikoranabuhanga ku buryo ibyo umucamanza akoze byose bizajya bihita bishyirwa muri IECMS.
Birumvikana ko iyo umucamanza cyangwa urukiko rutinze gushyira icyemezo cy’isomwa ry’urubanza mu ikoranabuhanga ryifashishwa, biha amahirwe umuburanyi y’uko igihe cyo kujuririra icyemezo cyarwo kibarwa nyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!