00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete yashinjwe gucukura Wolfram ya miliyari 3 Frw nta ruhushya, abakozi babiri ba RMB batungwa urutoki

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 27 August 2026 saa 06:29
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwateguje ko bugiye gukurikirana abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaz (RMB) bakekwaho gushyigikira sosiyete imaze imyaka ibiri ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Hashize iminsi mu Karere ka Muhanga hari gukorwa iperereza kuri sosiyete yitwa Rugendabari Mining Ltd ishinjwa gucukura toni ziri hagati ya 48 na 60 za Wolfram kandi nta ruhushya ibifitiye.

Aya mabuye y’agaciro yabariwe agaciro ka miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Ubushinjacyaha bubigaragaza.

Kuri uyu wa 27 Kanama, Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ko tariki ya 13 Kanama 2026, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umukozi w’iyi sosiyete ushinzwe ibikorwa byo kuri site, Baziruwiha Ephrem.

Bwasobanuye ko iperereza ryatangiye nyuma y’uko Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuze ko ibikorwa by’iyi sosiyete biteza umutekano muke mu karere ndetse bihitana n’ubuzima bw’abantu.

Uyu munsi, Baziruwiha Ephrem yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo aho Ubushinjcyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo bubanze burangize iperereza burimo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma bwifuza ko Baziruwiha afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ari uko akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu byaha by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya kandi ibyo byaha bihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri.

Bwasobanuye ko hari ibimenyetso byemeza ko RIB yamufashe ayoboye ibikorwa bitemewe n’amategeko, inasanga toni zirenga 4 z’amabuye y’agaciro mu bubiko bwa site yari ayoboye nk’uko inyandikomvugo y’Ubugenzacyaha ibigaragaza.

Ubushinjacyaha kandi bwasabye ko Baziruwiha afungwa bukabanza gufata Umuyobozi akaba na nyiri Rugendabari Mining Company Ltd, Nyabyenda Emmanuel.

Baziruwiha we yaburanye asaba ko yakurikiranywa adafunzwe, avuga ko atazi niba sosiyete akorera idafite ibyangombwa. Yemeje ko ari umukozi w’iyi sosiyete ufite amasezerano y’akazi.

Yagize ati "Njye nta muyobozi wigeze ambuza gukora ubucukuzi kandi sinari nzi ko kompanyi yambuwe ibyangombwa. Niba byaranabaye, Boss Nyabyenda ni we waba ubizi.”

Abanyamategeko bunganiye Baziruwiha babwiye urukiko ko ikibazo cyabayeho cyaturutse ku makimbirane ya Nyabyenda n’uwitwa Habanabakize Jean Damascene kandi ko nta cyemezo gikuraho uruhushya rw’ubucukuzi umukiliya wabo yabonye.

Basobanuye ko igitabo cy’abashyitsi cy’iyi sosiyete kigaragaza ko hari abakozi babiri ba RMB bayisuye ku wa 11 Kamena 2026, bacyandikamo bayigira inama yo gukosora ibidakorwa neza. Kopi y’iki gitabo bayigejeje mu rukiko.

Kopi y’iki gitabo IGIHE yabonye igaragaramo amazina y’abakozi ba RMB barimo ukorera ku cyicaro gikuru cy’iki kigo, i Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gukora iperereza kuri aba bakozi banditse mu gitabo cy’iyi sosiyete idafite uruhushya.

Uhagarariye Ubushinjacyaha ati "Tuzabahamagaza"

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukiri gushakisha Nyabyenda Emmanuel.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko ruzasoma uru rubanza taliki ya 1 Nzeri 2026. Ni bwo bizamenyekana niba Baziruwiha azafungwa iminsi 30 y’agateganyo cyangwa azarekurwa.

Sosiyete ya Rugendabari Mining Ltd ishinjwa gucukura toni ziri hagati ya 48 na 60 za Wolfram nta ruhushya
Ubushinjacyaha bwavuze ko buri gushakisha nyiri Rugendabari Mining Ltd, Nyabyenda Emmanuel
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye rwaburanishije Baziruwiha Ephrem, agaragaza ko Nyabyenda ari we wabazwa ibyo akurikiranyweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages