Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku wa 9 Gicurasi 2025. Ntabwo yigeze ajuririra icyo cyemezo mu gihe cy’iminsi itanu umuburanyi aba yemerewe.
Muri iyo minsi 30, Ubushinjacyaha buba bugomba kuregera urukiko dosiye y’uregwa mu gihe iperereza ryamaze gukorwa cyangwa bukongera gusaba Urukiko kongererwa igihe cyo gukora iperereza.
Kuri dosiye ya Turahirwa Moses, Ubushinjacyaha bwamaze kuyiregera urukiko ngo aburanishwe mu mizi ku byaha akurikiranyweho ariko ntiburahabwa itariki y’urubanza.
Ikirego cy’Ubushinjacyaha cyatanzwe tariki ya 9 Kamena 2025, hategerejwe itariki urubanza ruzaburanishirizwaho.
Ubusanzwe itariki itangwa hashingiwe ku manza ziri mu rukiko rwaregewe n’ubwihutirwe bw’urubanza.
Turahirwa si ubwa mbere agiye kuburanishwa kuri icyo cyaha cy’ibiyobyabwenge.
Mu 2024 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, yakatiwe gufungwa imyaka itatu agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ariko abijuririra mu Rukiko Rukuru.
Yongeye gutabwa muri yombi ataraburana mu Bujurire.
Icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda gihanwa ndetse kigateganywa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho rivuga ko “umuntu wese ufatwa urya, unywa witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha.”
Iyo ukekwa abihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atageze kuri miliyoni 10 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!