00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tuzabizamo byananiranye! Minisitiri Ugirashebuja yakebuye Urugaga rw’Abahesha b’inkiko ku mwuka mubi ututumba

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 12 July 2023 saa 07:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abagize Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga kwicara bagasasa inzobe, bagashakira hamwe ibisubizo ku mwuka mubi ukomeje gututumba mu rugaga.

Yabigarutseho ku wa 10 Nyakanga 2023, ubwo yitabiraga Inama yahuje abanyamuryango b’Urugaga rw’Abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda.

Bamwe mu bagize urugaga bagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kudindiza iterambere ry’urugaga, aho Me Habimana yagaragarije Minisitiri w’Ubutabera ko urugaga rurimo ibibazo by’ingutu amusaba kugira icyo abilkoraho.

Ati "Muri uru rugaga harimo ibibazo bikenewe ko mudufasha gukemura, nubwo turi aha ariko ntabwo abantu bose twishimye kuko hashize amezi atageze kuri abiri hirukanywe uwari Umunyamabanga w’urugaga kandi nta munyamuryango wabwiwe impamvu."

Minisitiri w’Ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel yagaragarije abanyamuryango b’urugaga ko bakwiye kwicara bagasasa inzobe, mu gukemura ibibazo bafite.

Ati "Bimwe muri ibi bibazo tugenda tubona ni ibyo mwakabaye mukemura, kuko ibyo tubona ni ibijyanye n’imikorere y’urugaga, ni nayo mpamvu rwagiyeho ngo rubikemure twebwe tugende tuziramo aho ngaho ngo dutange ubufasha."

Dr Ugirashebuja yababwiye ko Minisiteri y’Ubutabera itazakomeza kureberera mu gihe hatagira igikorwa ngo bakemure ibibazo bibugarije.

Ati "Nimutabikemura natwe tuzaza kubikemura, ariko ntekereza ko inzira nziza ari uko byakemukira mu rugaga, muzisuzume murebe mu gihe cy’imayaka 10, murebe ibyagenda bihinduka. Ntabwo tuzabireberera nubwo twifuza ko umuti uzava muri mwe ariko nibidashoboka tuzabikemura nubwo iyo umuti uvuye hanze hari ubwo ukemura ibintu mu buryo utashakaga."

Minisitiri Dr Ugirashebuja yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga guharanira kunoza imikorere binyuze mu gutekereza kure, kugira intekerezo yagutse no kugira intumbero.

Yashimangiye ko mu nganga z’abakora imirimo itandukanye hakunze kubamo ibibazo bishingiye ku buyobozi, abantu bashaka kugira uruhare mu miyoborere, abayobozi batemera ibitekerezo by’abo bayoborana n’ibindi, abasaba kwisuzuma bakamenya uko bahagaze n’intandaro y’ibibazo biri hagati muri bo.

Perezida w’Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimée, yatangaje ko bagiye kwisuzuma no kurebera hamwe intandaro y’ikibazo cyaba gihari kigashakirwa umuti.

Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga rumaze imyaka 10 rushyizweho ngo rufashe mu kurangiza imanza binyuze mu kurangiza inyandikompesha nk’inzira ziteganywa n’amategeko zigamije gutanga ubutabera, aho umuntu ufite ibyo amategeko amwemerera agomba kubihabwa ku neza cyangwa se ku ngufu za Leta.

Uretse ibibazo by’imbere mu rugaga ariko, abahesha b’inkiko b’umwuga bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi mu mikoranire n’izindi nzego nka Polisi y’Igihugu, Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze ndetse n’urwego rw’Ubucamanza, bishobora kudindiza irangizwa ry’imanza.

Minisiteri y’Ubutabera yijeje ubufasha mu kunoza imikoranire hagati y’inzego zigize urunana rw’ubutabera mu gutanga ubutabera bwuzuye kandi bunoze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .