00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twagiramungu wahamijwe icyaha cya Jenoside yakatiwe gufungwa imyaka 25

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 February 2023 saa 05:51
Yasuwe :

Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruherereye i Nyanza, rwakatiye Twagiramungu Jean woherejwe n’u Budage mu Rwanda mu 2017, gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2023.

Ubushinjacyaha bwamureze icyaha cya Jenoside aho ngo yagiye mu bitero bitandukanye byiciwemo Abatutsi mu 1994.

Twagiramungu yaburanye ahakana ibyaha aregwa avuga ko nta gitero yagiyemo kuko nyina yari umututsikazi kandi yahigwaga.

Urukiko rwagaragaje ko nyuma yo gusesengura ingingo ku yindi rwasanze Twagiramungu Jean yaragiye mu gitero cyiciwemo Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Cyanika.

Iki gitero kiri mu byiciwemo Abatutsi barimo na Niyomugabo Joseph wari Padiri mukuru w’iyi paruwasi.

Urukiko rwavuze ko nubwo nta kimenyetso cyerekana ko Twagiramungu ubwe yishe Abatutsi, hari ibigaragaza ko yagiye agaragara aharimo kubera ubwicanyi nk’i Mbazi no ku Kiliziya ya Cyanika, ari kumwe n’abapolisi, abasirikare, n’interahamwe na bamwe mu bategetsi bashyize mu bikorwa uwo mugambi wa Jenoside.

Muri uru rubanza urukiko rwafashe n’umwanya wo kumva abatangabuhamya, ndetse no kujya aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko habereye icyaha.

Urukiko rwavuze ko imvugo z’abatangabuhamya bamwe bemeza ko bamubonye mu bitero bitandukanye zifite ishingiro kandi zigize ibimenyetso ku byaha aregwa.

Rwavuze ariko ko hari izindi mvugo z’abatangabuhamya zidashobora gushingirwaho kuko basanze zirimo “kuvuguruzanya gukomeye” no "kutagira ibimenyetso" byamuhamya icyaha.

Urukiko rusanga nubwo nta bimenyetso bigaragaza ko Twagiramungu Jean yishe abantu muri Jenoside ariko yarahuje umugambi mubisha uhuriweho wo gukora icyaha aho yagiye mu bitero byakoze ubwicanyi bityo akaba ahamwa n’icyaha cya Jenoside.

Umucamanza yagaragaje ko ahamwa n’icyo cyaha bityo agahanishwa imyaka 25 y’igifungo aho kuba icya burundu yari yaranakatiwe mbere mu Nkiko Gacaca.

Nk’umuntu uburana afunze, yasonewe kwishyura amagarama y’urubanza.

Nyuma yo gusomerwa icyemezo cy’urukiko Twagiramungu yahise agaraza ko atanyuzwe na cyo ahita ajuririra igihano. Ubujurire bwe bwahise bwandikwa n’umwanditsi w’urukiko ku busabe bw’umucamanza.

Twagiramungu yoherejwe n’u Budage mu Rwanda mu 2017 ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside yaregwaga.

Uyu mugabo yabaye umwarimu n’umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire muri EAV Kaduha mu yahoze ari Perefegiture ya Gikongoro ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.

Yageze mu Rwanda yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko ariko icyo cyemezo cyabanje guteshwa agaciro mbere y’uko urukiko rutangira kumuburanisha.

Twagirmungu yagejejwe mu Rwanda mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages