00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twahirwa Séraphin ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyo aregwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 October 2023 saa 08:30
Yasuwe :

Twahirwa Séraphin uri kuburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho, yavuze ko nta ruhare yigeze ayigiramo.

Iburanisha ryakomeje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023, Twahirwa yisobanura ku byo akurikiranyweho ndetse no kugira ibibazo abazwa ku bijyanye n’ibyo aregwa.

Séraphin Twahirwa bivugwa ko yavukiye muri komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi, yabwiye urukiko ko atariho yavukiye ahubwo ko yavukiye i Cyangugu.

Urukiko rwamubajije ku bijyanye n’ubwoko bwe, avuga ko ari umuhutu ariko ngo atazi aho amoko yari mu Rwanda atandukaniye kuko ngo hari abamwitaga umututsi bitewe n’uko yari muremure.

Yavuze ko yageze i Kigali agiye gushaka se wari warabatanye na nyina aza kumubona ariko ngo asanga yarazanye undi mugore.

Yaje kwiga ibijyanye n’ubukanishi mu igaraje ry’uwitwaga Silas Majyambere aho yaje no guhabwamo akazi mbere yo kujya muri Minisiteri y’Imirimo rusange Minitrap nk’umushoferi.

Yagaragarije Urukiko kandi ko yigeze gukora impanuka ikomeye ubwo yari atwaye imodoka bituma mu mutwe we byivanga ndetse aza no gucibwa akaguru.

Mu gihe ubuhamya bwatanzwe n’uwahoze ari umugore we, yagaragaje ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu mbere y’uko babana, yavuze ko bihabanye n’ukuri kuko ngo babanye umugore afite imyaka 20 kandi hatabayeho kumuhatira urukundo.

Nubwo hari abatangabuhamya benshi bavuze ko babonaga Twahirwa agenda mu modoka zitandukanye, we avuga ko nta modoka n’imwe yigeze atunga. Izo yagendagamo ngo ni izo yabaga yatiye kuko we yari atunze moto yaguze muri cyamunara gusa.

Twahirwa yavuze ko atigeze aba mu Nterahamwe ngo kuko ubumuga afite bw’ukuguru butamwemereraga kujya ahantu hari abantu benshi.

Kuba hari abatangabuhamya bagaragaje ko bakundaga kumva yigamba ko afitanye isano rya bugufi n’umuryango w’uwahoze ari Perezida, Juvenal Habyarimana, yavuze ko atari byo, ko nta sano afitanye n’uwo muryango.

Yashimangiye ko nta hantu yigeze ahurira na Habyarimana cyangwa se umugore we.

Uyu mugabo yahakanye ko mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo nta bariyeri n’imwe yigeze abona i Karambo aho yari atuye, ahubwo ko iyo azi yari imbere ya Magerwa yagenzuraga abinjiramo.

Yavuze ko nubwo bivugwa ko yari aturanye na Basabose Pierre, batigize babonana imbonankubone na rimwe ahubwo ko yamwuvaga avugwa nk’umucuruzi ngo yamubonye bwa mbere bari mu Bubiligi.

Yatsembeye Urukiko ko nta muntu n’umwe yigeze yica, ko atabaye mu Nterahamwe cyangwa ngo ahabwe intwara n’imyitozo.

Izina rya “Kihebe” avuga ko yaryiswe ubwo yakoraga mu igarage bitewe n’uko akazi kose yahabwaga ngo yagakoranaga umwete, agakora n’ibyo abandi babaga batinye.

Yavuze ko yahunze ku wa 8 Mata 1994 bitewe no kuba yari afite ubumuga akibaza uko byazamugendekera mu gihe ibintu byari mu gihugu (Jenoside) byarushaho kumera nabi.

Twahirwa yavuze ko umugore we na we yari umututsi, bityo yari ahangayikishijwe n’umutekano we ndetse na se yari afite abagore babiri b’abatutsi ari nabyo byatumye abahungisha.

Umwe mu bagize inteko iburanisha yamubajije niba yari atunze intwaro mu gihe cya Jenoside nk’uko umugore we yabigaragaje mu buhamya yatanze undi arabihakana.

Uku guhakana ibyaha akurikiranyweho agusangiye n’umunyamategeko we, wagaragarije Urukiko ko umukiliya we ari umwere kandi ko nta ruhare yigeze agira mu kwica abatutsi no gukora ibyaha byose akurikiranyweho.

Muri iri buranisha hagaragajwe amashusho agaruka ku buhamya bw’abagaragaje ibyo banyuzemo ariko Me Jean Flamme, wunganira Pierre Basabose avuga ko nta cyemeza ko ibyo abatangabuhamya bavuga n’ibyo babona ari ukuri.

Umutangabuhamya Matata Joseph w’imyaka 71 yavuze ko yumvaga izina rya Twahirwa Séraphin rivugwa nk’umwe mu bayobozi b’Interahamwe.

Ku rundi ruhande Umushakashatsi w’Umufaransa, Helene Dumas, yavuze ko yakoze ubushakashatsi bunyuranye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka irenga 20 ishize ndetse no ku mateka y’u Rwanda asanga kwimika amoko byarazanye akarengane mu Banyarwanda.

Uyu mugore yavuze ko imvugo ya Jenoside ebyiri ikoreshwa n’abifuza guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko kuri ubu ahazaza h’u Rwanda ari heza bitewe n’ubushake bwa politiki bwo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda n’uburyo bahuriza hamwe imbaraga mu kwiyobakira igihugu no kugiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages