Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yabaye umusirikare mu mutwe w’abarindaga Perezida Habyarimana Juvenal akaba na mubyara w’uwari umugore wa Perezida Agatha Kanziga.
Amakuru agaragaza ko nyuma yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by’ivunjisha, ndetse akaba n’umwe mu banyamigabane ba ya RTLM yifashishisshwe mu icengezamatwara rya Jenoside.
Basabose wavutse mu 1947 yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa, wari umukwe wa Perezida Habyarimana. Yatawe muri yombi mu 2020 nyuma y’imyaka myinshi yidegembya.
Bivugwa ko yavuye mu Rwanda mu 1994 agahungira muri Zaire ariyo RD Congo aho yavuye yerekeza mu Bubiligi anyuze mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Kazakhstan n’u Budage bizakurangira ageze mu Bubiligi.
Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomontu. Mu byo akekwaho ni kuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside binyuze ku kuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM no gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo no kubashishikariza kwica Abatutsi.
Nubwo bimeze bityo ariko muri Kamena 2023 umunyamategeko we yari yasabye ko umukiliya we atakomeza gukurikiranwa kubera ibibazo birebana n’ubuzima bwo mu mutwe birimo ubushobozi bwo kutibuka bugenda bugabanyuka ariko Urukiko rubitesha agaciro.
Uruhande rwa Basabose kandi rwari rwihannye umucamanza rugaragaza ko abogama by’umwihariko mu guhitamo abatangabuhamya cyane ko benshi mu batanzwe n’uruhande rwe banzwe.
Dosiye ye yahujwe n’iya Séraphin Twahirwa uzwi ku izina rya “Chihebe”, kubera ko ibyo baregwa ari bimwe kandi bikaba byarabereye mu gihe kimwe.
Twahirwa akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (Minitrape).
Uyu yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye.
Bombi bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza Interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.
Bashinjwa kandi ibyaha by’intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi ndetse kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyo gufata abagore ku ngufu.
Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ruzatangira ku buranisha uru rubanza kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 aho biteganyijwe ko ruzapfundikirwa mu ntangiriro z’Ukuboza 2023.
Ku rundi ruhande ariko bivugwa ko hagikorwa iperereza kuri Ndangali bari bafatiwe rimwe akaba mu ntiti zikomoka i Byumba no mu Ruhengeri zasinye inyandiko yo gushishikariza Abahutu bo mu Majyaruguru kwica Abatutsi bise ‘Impuruza y’abakomoka mu duce twugarijwe twa Ruhengeri na Byumba’.
Biteganyijwe ko kandi hazumvwa abatangabuhamya ku ruhande rw’abavuga uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 40 bazava mu Rwanda.
Uru rubaye urubanza rwa Gatandatu u Bubiligi bugiye kuburanishamo abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside ibintu bishimangira intambwe ikomeye mu gutanga ubutabera ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira i Mahanga.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, aganiriza abanyamakuru bo mu Rwanda bakora inkuru z’ubutabera yashimye intambwe igihugu cye kimaze gutera ndetse yizeza ko kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu gutanga ubutabera.
Ati “Ubufatanye hagati y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’u Bubiligi ni inkingi ikomeye mu mubano wacu. Bigaragaza ubushake bw’uko ntawe ugomba kwidegembya nyamara yarishe amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu. Itegeko Mpanabyaha ry’u Bubiligi rihana umuntu wakoze icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’itotezwa hatitawe ku kuba byaba byarakorewe ku butaka bwabwo.”
U Bubiligi bwabaye igihugu cya mbere cyo hanze y’u Rwanda cyaburanishije abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu 2001 habaye urubanza rwasize abagera kuri bane bahamijwe ibyaha by’intambara dore ko bari bataremeza guhana ibyaha bya Jenoside.
Mu 2019 nibwo Neretse Fabien uzwi nka Nsabimana yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakoreye muri Kigali na Mataba wakatiwe igihano cy’imyaka 25 biba intambwe ikomeye itewe.
Kuri ubu hamaze kuburanishwa imanza eshanu zahamijwemo ibyaha abantu bagera ku icyenda mu gihe uru rugiye gukomeza kuburanishwa ndetse hanateganyijwe urundi rubanza mu mwaka utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!