00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Pierre Basabose ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ntiyagaragaye mu rukiko

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 October 2023 saa 07:15
Yasuwe :

Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo iburanisha ryatangiraga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2023, Twahirwa Séraphin ni we witabiriye iburanisha mu gihe Pierre Basabose ari mu rukiko ariko umwunganira mu mategeko Jean Flamme we yitabiriye urubanza.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko impamvu zatumye Basabose atitabira urubanza ari uburwayi amaranye iminsi kuko kuri ubu ari mu bitaro ndetse yanagaragaje n’icyemezo cya muganga mu rukiko.

Yahise avuga ko uwo yunganira akwiye kwitabwaho ndetse agakorerwa irindi suzuma ku birebana n’ubuzima bwe kuko afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa.

Me Jean Flamme kandi yagaragaje ko Pierre Basabose afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (trouble mentale de la demence et troubles amnesiques), uburwayi butuma hari ibyo umuntu adashobora kwibuka, bakavuga ko basanga adakwiye kuburana mu gihe ubuzima bwe butameze neza.

Yasabye kandi ko hari abandi batangabuhamya batatu bakwiyongera ku ruhande rwa Basabose, barimo uwahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside, Johan Swinnen; Colonel Luc Marchal wari ukuriye Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa Lioni mu Rwanda na Joseph Matata usanzwe utuye mu Bubiligi.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hagendewe ku buremere bw’ibyaha, uregwa akwiye kuba ahari kugira ngo yisobanure ku byo aregwa.

Ku rundi ruhande abaregera indishyi bavuga ko ikigamijwe ari uko uru rubanza rukomeye rw’abaregwa icyaha gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi rugomba kuba nta kabuza.

Bakomoje ku mvugo Me Flamme yakunze gukoresha mu rukiko ya “Génocide des Rwandais”, agaragarizwa ko ari imvugo idakwiye bitewe n’uko ari imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’umwiherero wamaze amasaha arenga atatu, Perezida w’Inteko Iburanisha yanzuye ko hakenewe andi makuru yisumbuye ku bijyanye n’uburwayi bwa Pierre Basabose ngo bimenyekane niba ashobora kuburana.

Inteko iburanisha kandi yemeje ko Ambasaderi Johan Swinnen wahoze ahagarariye u Bubiligi mu Rwanda ari wenyine uziyongera mu batangabuhamya bazumvwa n’Urukiko ku ruhande rwa Basabose. Iburanisha rikazasubukurwa ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ukwakira 2023 saa Munani.

Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yabaye umusirikare mu Mutwe w’Abarindaga Perezida Habyarimana Juvénal akaba na mubyara w’uwari umugore wa Perezida Agatha Kanziga.

Amakuru agaragaza ko nyuma yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by’ivunjisha, ndetse akaba n’umwe mu banyamigabane ba ya RTLM yifashishijwe mu icengezamatwara rya Jenoside.

Basabose wavutse mu 1947 yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa, wari muramu wa Perezida Habyarimana. Yatawe muri yombi mu 2020.

Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomontu. Mu byo akekwaho ni ukuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside binyuze ku kuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM no gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo no kubashishikariza kwica Abatutsi.

Twahirwa Séraphin uzwi ku izina rya “Kihebe”, ukomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape) we yitabiriye urubanza.

Uyu yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, kimwe na Basabose akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza Interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.

Bashinjwa kandi ibyaha by’intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi ndetse kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyo gufata abagore ku ngufu.

Inkuru ku manza z’abaregwa Jenoside baburanira mu nkiko zo hanze y’u Rwanda kuri ubu abanyamakuru bo mu Rwanda bazigeraho ku bufatanye bw’Umuryango Nyarwanda w’Abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press n’Umuryango w’Ababiligi utari uwa Leta uharanira Ubutebera na Demokarasi (RCN Justice et Democratie) aho bohereje umunyamakuru ukurikirana urubanza umunsi ku wundi.

Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ni rwo ruri kuburanisha urubanza ruregwamo Pierre Basabose na Twahirwa Séraphin bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamategeko Jean Flamme yagaragaje ko umukiliya we afite ibibazo by'uburwayi bitatuma akomeza gukurikiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages