Urubanza rwa Bayingana Muhirwa rwasomwe ku wa Kabiri, tariki ya 25 Nyakanga 2023.
Igitangazamakuru cya Leta mu Bubiligi, RTBF, cyatangaje ko Urukiko rwa Bruxelles rwahamije abantu batandatu mu 10 bakekwagaho ibikorwa by’iterabwoba birimo n’ubwicanyi byabaye mu gitero cyagabwe mu 2016.
Iki gitero cyahitanye abantu cyaje kwigambwa na Islamic State, Umutwe w’Abarwanyi bagendera ku mahame akomeye ya Islam.
Iki gitangazamakuru cyagaragaje ko mu bakekwaga, batandatu bahamijwe icyaha cy’ubwicanyi n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Abahamijwe icyaha cy’ubwicanyi barimo Mohamed Abrini, Oussama Atar, Osama Krayem, Salah Abdeslam, Ali El Haddad Asufi na Bilal El Makhoukhi.
Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu y’igikorwa nk’icyo cy’iterabwoba yari yihishe inyuma y’icyo gitero aho intego y’iryo tsinda kwari ugutera ubwoba abaturage b’u Bubiligi no kwica benshi bashoboka.
Muhirwa uregwa muri dosiye imwe na bo, yahanaguweho icyaha cy’ubwicanyi n’ubwinjiracyaha muri cyo, ahamwa icyo kuba mu mutwe w’iterabwoba kimwe na mugenzi we Sofien Ayari.
Nubwo bahamijwe ibyo byaha ntabwo ibihano bagomba guhabwa biratangazwa kuko Urukiko rwatangaje ko bizatangazwa muri Nzeri uyu mwaka.
Muri Gashyantare, raporo zimwe zerekanye amakuru yatanzwe n’abashakashatsi n’abagenzacyaha mu Rukiko rw’i Bruxelles ko Muhirwa yagiye ashishikazwa n’ubutagondwa nyuma yo kwinjira mu Idini ya Islam mu 2011.
Ibirego bashinjwa bishingiye ku bitero bibiri byagabwe mu Bubiligi ku wa 22 Werurwe 2016; kimwe cyagabwe ku Kibuga cy’Indege cya Zaventem, ikindi kigabwa kuri sitasiyo ya gari ya moshi aho byahitanye abantu 32 mu gihe 300 bakomeretse.



Ibitekerezo 0