Urugero rwa hafi ni urubanza rwa Muhayimana Claude wabaye umushoferi muri Perefegitura ya Kibuye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Tariki ya 27 Gashyantare 2026, urugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 14.
Uru rugereko rwanzuye ko urubanza rw’indishyi ruzaba ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026. Uru rubanza rw’indishyi mu rwego rwa mbere rwarabaye ariko impande zombi zarajuriye kubera ko zitanyuzwe n’umwanzuro wafatiwemo.
Umunyamategeko uri mu bunganiye abakorewe ibyaha mu rubanza rw’inshinjabyaha rwa Muhayimana, Me Gisagara Richard, yabwiye IGIHE ko akenshi imanza z’indishyi zitinzwa n’uko haba haratanzwe inzitizi mu gihe imanza z’inshinjabyaha zitararangira burundu.
Ati “Iyo icyaha kimaze kumuhama ni bwo urukiko rushyiraho noneho igihe indishyi izaburanirwaho. Nk’ubu mu rwa Claude Muhayimana, urubanza rw’indishyi rwa mbere rwaraburanywe kandi icyemezo cyarafashwe ariko icyafashwe mu rwego rwa mbere twarakijuririye kubera ko nta n’umwe cyashimishije.”
Yagaragaje ko ku rubanza rw’inshinjabyaha rwa mbere rwa Dr. Rwamucyo Eugène rwarangiye mu Ukwakira 2024, urw’indishyi rutangira muri Mutarama 2026 ariko ko abamwunganira basabye ko rusubikwa kugira ngo babanze batange imyanzuro isubiza.
Me Gisagara yasobanuye ko urubanza ku ndishyi rwa Dr. Rwamucyo rwimuriwe tariki ya 11 Werurwe 2026, ariko ko na bwo uwo munsi abamwunganira basabye ko rusubikwa kubera ko bajuririye igifungo cy’imyaka 27 umukiliya wabo yakatiwe.
Ati “Iyo nzitizi batanze, urukiko rwavuze ko ruzayigaho, rukaduha icyemezo mu kwa Cyenda. Izo mpamvu ni zo zigenda zituma imanza z’indishyi zitinda.”
Uyu munyamategeko yatangaje ko indishyi zitangwa n’ubutabera bw’u Bufaransa ku manza za Jenoside ziba ari ikimenyetso, kuko n’ubundi nta gishobora gusimbura ubuzima bw’abantu bishwe, ahubwo ko biba bimeze nk’impozamarira.
Ati “Indishyi batanga hariya ni ikimenyetso. Nk’ubu ngubu urubanza rwarangiye n’indishyi tukazibona ni urwaburanywe bwa mbere na mbere n’uwitwa Ngenzi na Barahira. Rwarangiye burundu kubera ko icyaha cyarabahamye, barajurira, baratsindwa, bajya mu rukiko rusesa imanza, urubanza rurapfundikirwa, rurangira burundu.”
Me Gisagara yasobanuye ko mu bo yunganiye mu rubanza rwa Ngenzi Octavien na Barahira Tito, buri wese yahawe indishyi ya hafi miliyoni 4,5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ati “Urumva ntabwo ahagije na gato kuko nta ndishyi zishobora kuguranwa abantu umuntu yabuze, ntashobora kuguranwa agahinda umuntu yagize, ariko ni akantu k’ikimenyetso. Kuvuga impozamarira ni ryo zina ryiza kuruta kuvuga indishyi z’akababaro.”
Mu bihangayikisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo kuba abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu mahanga nko mu Bufaransa basize barikujeho imitungo yabo yose mu rwego rwo kwirinda ko yazakurwamo indishyi.
Me Gisagara yasobanuye ko no ku rubanza rwa Ngenzi na Barahira, byagaragaye ko nta mutungo uhagije bari bafite, indishyi zatanzwe ziva mu kigega cy’u Bufaransa kivamo indishyi ku manza zose ziburanishwayo, zigahabwa abakorewe ibyaha.
Ati “Twe dufite icyo kigega cyaduhaye amafaranga. Ntabwo twigeze tuza gushaka imitungo yabo. Ariko twahereye ku mitungo mu Bufaransa, dusanga idahagije, ni yo mpamvu twegereye icyo kigega.”
Muri uyu mwaka, mu Bufaransa hateganyijwe izindi manza ebyiri z’Abanyarwanda, zirimo urw’ubujurire rwa Dr. Rwamucyo ruzaba muri Kamena n’urwa mbere rwa Safari Madjaliwa ruzaba mu Ukuboza 2026. Aba bombi bakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!