Uwatangiye kuburanishwa ni Ioannis Aidinidis w’imyaka 46 wavukiye muri Georgia akaba atuye mu Mujyi wa Munich mu Budage. Yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2026.
Umushinjacyaha Daniel Ingham yabwiye Urukiko rw’i Londres mu Bwongereza ko Aidinidis ashinjwa kujya mu Bwongereza inshuro ebyiri muri Mata na Gicurasi 2026, agamije gukurikirana no gukora iperereza ku munyamakuru ukorera Iran International. Iyi televiziyo izwiho kunenga no kwamagana ubutegetsi bwa Tehran.
Aidinidis yafashe amafoto y’imodoka, inzu n’indi myirondoro yerekeranye n’uwo munyamakuru bigakekwa ko yabyohererezaga Iran.
Umushinjacyaha Ingham kandi yavuze ko urugendo rwa kabiri yashyizeho camera yihishe mu giti ku buryo yoherezaga amakuru yafataga ahantu hatazwi.
Ingham yanasobanuye ko ubutumwa bwabonetse muri telefoni ya Aidinidis bugaragaza ko yaterwaga inkunga n’abantu bari mu mahanga, kandi ko hari n’ibindi bimenyetso byerekana ko hagati y’ingendo yagiriye mu Bwongereza, yakoze n’ibikorwa byo gukurikirana ikigo cy’ingabo n’umutekano giherereye mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!