Mu Ijambo Ntezilyayo yageneye abari bitabiriye ibiganiro by’ibanze byo ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’Abanya-Somalia icyenda barangajwe imbere na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Bashe Yusufu Ahmed, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, yagarutse ku kamaro k’uruzinduko rwabo mu Rwanda.
Yagize ati “Urugendo rwanyu rushimangira gukomeza umubano hagati y’inzego z’ubutabera no gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko ku bihugu byacu. Ni amahirwe akomeye yo gushimangira umubano hagati y’inkiko zacu no gusangira ibitekerezo ku mpinduka zigenda zikorwa mu butabera, imikorere myiza ndetse n’uburyo bwo guhangana n’imbogamizi duhura na zo zituma ubutabera butagera neza ku baturage bacu.”
Yakomeje agira ati “Inkiko zitanga serivisi ku bazigana kandi bagomba kunyurwa. Kunyurwa kw’abaturage gusaba impinduka mu butabera zihamye kandi zishobora gufatwa nk’igisubizo ku byo abantu bakeneye. Iyi ni yo nzira yonyine yakomeza kongera icyizere abaturage batugirira.”
Ntezilyayo yavuze ko muri ibi bihe mu nkiko z’u Rwanda himakajwe uburyo bw’ikoranabuhanga nk’inzira yo gutanga ubutabera mu buryo bwihuse.
Ati “Nko mu bindi bihugu, mu Rwanda ikoranabuhanga ryahinduye uburyo guverinoma itangamo serivisi. Mu butabera ho ntabwo ari ugutanga serivisi gusa ahubwo ryanagaragaje ko hari imbaraga zo gukora ibintu bidasanzwe no guhindura uburyo ubutabera butangwamo.”
By’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19 aho ibikorwa bimwe na bimwe byari byarahagaze ikoranabuhanga ryabaye inkingi mwikorezi mu butabera kuko imanza zakomeje gucibwa bituma umubare w’imanza zari gukererwa ugabanuka.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Somalia, Bashe Yusufu Ahmed, yavuze ko bahisemo kuza mu Rwanda mu rwego rwo kwiga ubu buryo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga kandi ko biteze kuzabubyaza umusaruro mu gutanga ubutabera.
Yagize ati “Twamenye ko mu Rwanda hari ubu buryo bw’ikoranabuhanga nibwo twahisemo kuza mu Rwanda ngo twige uko dushobora kurikoresha. Twizeye ko kandi mu gihe twatangira kurikoresha muri Somalia rizadufasha gutuma dutanga ubutabera buboneye, binagabanye ruswa mu nkiko.”
Bashe Yusufu Ahmed yagaragaje ko mu 1991 intambara y’abasivile muri Somalia yatumye n’urwego rw’ubutabera rwangizwa ku buryo bukomeye bituma hari abantu basa n’abafite ubutabera mu biganza byabo bagamije gukandamiza rubanda.
Ati “Muri icyo gihe itegeko nshinga ryakuweho, inteko ishinga amategeko ivaho ndetse n’ubutabera bwigenga burabura. Hafi imyaka 20 ishize igihugu cyari muri ibyo bibazo. Icyo gihe nta butabera bwari buhari na gato. Wasangaga buri umwe afite amategeko mu kiganza. Nyuma y’imyaka 20 nibwo twatangiye kuvugurura inzego z’ubutabera.”
Yagaragaje ko kugeza ubu ubutabera bwa Somalia bwavuguruwe ku buryo bugaragara kuko bubatse n’inzego zinyuranye zo gutanga ubutabera, uhereye ku rukiko rw’ibanze kugera ku rukiko rw’ikirenga.
Dr Ntezilyayo yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gufasha Abanya-Somalia mu rwego rw’ubutabera gusa ngo hari n’ibyo ubutabera bw’u Rwanda bushobora kwigira kuri Somalia binyuze muri ubu bufatanye.
Somalia ni igihugu gifite amikoro make kandi cyazahajwe n’intambara ariko gifite abaturage benshi baba hanze bafite ishoramari rikomeye.
Gifite ubuso bungana na kilometer kare 637.657. Imibare yo mu 2000 igaragaza ko gituwe na miliyoni hafi 16. Somalia ihana imbibi na Ethiopia mu Burengerazuba, Djibouti mu Majyaruguru, mu Majyepfo ni Kenya mu gihe Iburasirazuba ari inyanja y’Abahinde.
Ururimi rukunze kuvugwa cyane muri Somalia ni igisomali n’icyarabu cyane ko abenshi mu bagituye ari abayisilamu nabo bagizwe n’umubare munini w’abasuni. Ni igihugu kandi gifite peteroli nyinshi na gaz nk’umutungo kamere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!