00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwashimiye umuhate w’ibihugu byakurikiranye abakekwaho uruhare muri Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 December 2023 saa 08:59
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Rwamucyo Ernest, yashimiye ibihugu byohereje cyangwa bikaburanisha mu bihe bitandukanye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho ku wa 12 Ukuboza 2023, ubwo Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwagezaga raporo y’igice cy’umwaka ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano.

Ambasaderi Rwamucyo yavuze ko kugeza mu Ukuboza k’uyu mwaka, u Rwanda rwasohoye inyandiko zishakisha abantu barenga 1000 bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bihugu 33 no mu bunyamabanga bwa Interpol.

Yagize ati “Turasaba ibihugu twahaye izi nyandiko gukaza ubufatanye bwabyo, bigata muri yombi aba batorotse ubutabera babirimo.”

Yakomeje ashima ati “Turashimira ibihugu byagaragaje ubushake bwo gutanga ubutabera, byohereza cyangwa biburanisha abatorotse ubutabera bari ku butaka bwabyo birimo: u Bubiligi, u Bufaransa, USA, Uganda, u Buholandi, Canada, Norvège, u Budage, Denmark, Suède, Malawi, Repubulika ya Congo, Finland n’u Busuwisi. Ibikorwa byabyo bitanga icyizere ko gushaka ubutabera bisaba ubushake bwa politiki.”

Uyu mudipolomate kandi yanenze ibihugu bikomeje kwanga kwifatanya n’inzego zishakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi; bikaba byaranze kohereza cyangwa kuburanisha abatorotse ubutabera bicumbikiye.

Yibukije amahanga ko kudakurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside ari ugutinza ubutabera.

Yagize ati “Uko uwatorotse ubutabera akomeza kwidegembya, ubutabera ntibuba butanzwe. Ubutabera butinze, ntibuba butanzwe.”

Ikibazo cy’abatorotse ubutabera bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyanagarutsweho n’ubuyobozi bwa IRMCT. Umushinjacyaha Mukuru w’uru rwego yihaye intego yo kumenya irengero rya Sikubwabo na Ryandikayo Charles mu 2024.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, Rwamucyo Ernest, yashimiye ibihugu byohereje cyangwa bikaburanisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages