00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuhamya bw’uwo mufitanye isano bugira akahe gaciro imbere y’urukiko?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2023 saa 11:50
Yasuwe :

Itegeko ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, riteganya ko Urukiko ari rwo rwonyine rupima ko imikirize y’abatangabuhamya ihuye n’ikiburanwa, ifite ingingo zikiranuye kandi ikaba ikwiye kwemerwa cyangwa guhakanwa.

Ubusanzwe Urukiko ntirwita cyane ku mubare w’abatangabuhamya ahubwo harebwa ku bumenyi bwabo bw’ibyabaye no ku buryo babivuga uko byagenze nta cyo bihimbira.

Hari ubwo usanga bamwe mu bashinjwa ibyaha mu nkiko bireguza ko abatangabuhamya bafitanye isano n’uwakorewe icyaha bityo ko ubuhamya bwabo butapfa kwizerwa ariko siko biri.

Impamvu bavuga ibi ni uko akenshi umuntu ufitanye isano n’uwakorewe icyaha, ashobora kuyoborwa n’amarangamutima kurusha uko yavuga ikintu uko cyagenze ku buryo bishobora kugorana kumenya ukuri hagendewe ku byo avuga.

Mu rubanza rwa Ntakirutimana Martin wari ukurikiranyweho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, aho yateye urugo rwa Gahizi Elizaphan akamutema mu mutwe naho umugore we akamutema urutugu agamije kubica, hatanzwe ubuhamya n’abafitanye isano n’abakorewe icyaha.

Urukiko Rwisumbuye rwamuhamije icyaha rumuhanisha igifungo cy’imyaka 25, yajuririye imikirize yarwo mu Rukiko Rukuru ariko imwe mu mpamvu yatangaga ni uko yahamijwe icyaha hashingiwe ku buhamya bw’abafitanye isano n’abakoreweho icyaha.

Urukiko Rukuru rwasanze ubujurire bwe nta shingiro bufite, rushimangira igihano cyatanzwe n’Urukiko rubanza ariko yongera kujurira bwa kabiri mu Rukiko rw’Ubujurire yerekana ko inkiko zibanza zamuhamije icyaha zishingiye ku buhamya bw’abafitanye isano n’abakoreweho icyaha.

Urukiko rw’Ubujurire rwo rwasanze ubuhamya butateshwa agaciro no kuba ababutanze bafite aho bahuriye n’uwakorewe icyaha ko Urukiko arirwo rubuha agaciro.

Uru rukiko ariko rwasuzumye ingaruka z’icyaha rusanga zitaremereye rumugabanyiriza igihano kiba imyaka 18 y’igifungo aho kuba 25.

Umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire ugaragaza ko kuba umutangabuhamya afitanye isano n’uwahohotewe cyangwa we ku giti cye bidatesha agaciro ubuhamya ahubwo ko urukiko ari rwo rusuzuma ireme ry’ubuhamya rushingiye ku bumenyi bw’abatangabuhamya n’uko basobanura ibyo biboneye cyangwa bumvise rukabigereranya n’ibindi bimenyetso.

Nubwo hari imanza nyinshi usanga abaregwa basaba ko abatangabuhamya bazanwa mu rukiko ngo babashinje ku mugaragaro, itegeko rigaragaza ko atari ngombwa ko abatangabuhamya bajyanwa mu rukiko ngo ubuhamya bwabo bubone kugira agaciro.

Urukiko rushobora gutegeka ko abatangabuhamya bagezwa mu rukiko mu gihe hari ibyo rushaka gusobanukirwa kurushaho.

Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda rigena ko umuntu wese uzi akarengane k’umuntu ukurikiranyweho cyangwa wakatiwe kubera icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye, wanga ku bushake bwe gutanga ubuhamya mu nzego z’ubutabera aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri n’ihazabu ingana n’ibihumbi 300 Frw ariko idashobora kurenga ibihumbi 500 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages