Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu masezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Kaminuza yigisha ibijyanye n’Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pepperdine Caruso School of Law.
Yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kanama 2022 na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo na Scott F. Leist wari uhagarariye Kaminuza ya Pepperdine. Abandi bakurikiye uyu muhango bifashishije ikoranabuhanga.
Aya masezerano y’imyaka itanu azafasha mu kwimakaza gahunda yo kwirega no kwemera icyaha, ibizwi nka ‘Plea bargaining procedure’.
Ubusanzwe kwemera icyaha si bishya mu butabera, bifatwa nko korohereza ubutabera. Iyo bibaye icyo gihe umucamanza ashobora kubiheraho akagabanyiriza uregwa igihano mu bushishozi bwe.
Muri ‘plea bargaining’ ho uwakoze icyaha agirana amasezerano n’Ubushinjacyaha, abifashijwemo n’umwavoka, bakumvikana ko igihano yari guhabwa gishobora kugirwa igice cyangwa ntahanwe hanyuma ayo masezerano akemezwa n’urukiko.
Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, yavuze ko biteze umusaruro muri aya masezerano ndetse yateguwe bigizwemo uruhare n’inzego zose ziri mu runana rw’ubutabera.
Yagize ati “Icy’ingenzi ni uko uwakoze icyaha agira uruhare mu kubaka umuryango Nyarwanda binyuze mu gukosora amakosa yakoze, gufasha cyangwa kumvikana n’inzego zikurikirana uwakoze icyaha ariko aniyegereza uwakorewe icyaha mu kwerekana kwicuza ko atazagisubiramo.’’
Yasobanuye ko aya masezerano azafasha mu kwihutisha ubutabera no kugabanya umubare w’ibirego biri mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha, mu nkiko ndetse n’uw’abagororwa binjira muri gereza.
Yagize ati “Ikibazo cy’ubucucike mu magereza kirahari. Hari impamvu nyinshi zibitera zirimo imiterere n’imyumvire y’amategeko, ibyaha bishya n’ibindi. Icyo gifite ingaruka ku zindi nzego no ku muryango Nyarwanda muri rusange. Ni yo mpamvu inzego zose zikorera hamwe ngo zigabanye ubucucike muri gereza.’’
Imibare ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu igaragaza ko mu 2020-21, gereza zari zifungiwemo abantu 76.099 mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 61.301.

Aya masezerano azatangira hageragezwa ibyaha bibiri birimo icy’ubujura n’icyo gukubita no gukomeretsa.
Dr Kalimunda yavuze ko itegeko ridateganya ibyaha runaka bigomba kujya muri uyu mushinga ari na yo mpamvu bahisemo gukora igerageza kuri bibiri.
Ati “Twavuze ko byaba byiza duhereye ku cyaha cy’ubujura n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, tukareba umusaruro bitanze, harimo no kureba abantu bafite inararibonye noneho tukabona kwagura mu ifasi no mu ngano y’ibyaha.’’
Nibura umucamanza umwe aca imanza 20 buri kwezi ku mpuzandengo nyamara umubare w’ibirego wo uracyari hejuru.
Yakomeje ati “Uko umubare w’ibirego byinjira ubona izindi nzira bikemurirwamo, ibirego bisigaye bizihutishwa. Abacamanza bazabona umwanya uhagije mu kwihutisha imanza no guca izifite ireme. Ahandi byatanze umusaruro ni ko bimeze. Ubutabera bubonekera mu zindi nzira nk’izi cyangwa mu mirimo nsimburagifungo.’’
Iyi gahunda yigeze ikoreshwa ku manza za Jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe ku itegeko ryo mu 1996 ariko ntiyatanze umusaruro wari witezwe.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yavuze ko aya masezerano ari imwe mu nzira iganisha ku mavugurura akenewe mu rwego rw’ubutabera.
Yagize ati “Gahunda si nshya kuko yatangijwe ku byaha bya Jenoside. Inyungu zirimo ni uko bigabanya igihe abantu bari gukoresha, ni igisubizo ku bucucike buri muri gereza.’’
Yasabye inzego bireba gutanga umusanzu wazo ngo aya masezerano azatange umusaruro.
Scott F. Leist wari uhagarariye Kaminuza ya Pepperdine yavuze ko bishimira imikoranire n’u Rwanda ndetse ko mu myaka itanu iri imbere bizeye gutera intambwe ishimishije.
Ati “Si ubwa mbere kuko ubwo buryo bwakoreshejwe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Mu myaka itanu iri imbere tuzafasha u Rwanda muri urwo rugendo. U Rwanda niruhitamo ko amasezerano yakongerwa, bishobora kuzakorwa.’’
Uyu mushinga uzafasha mu kubaka uburyo butuma icyemezo cyo gufunga kiba amahitamo ya nyuma.
Uyu mushinga uzatangira kugeragerezwa mu Nkiko zisumbuye za Gasabo, Nyarugenge, Muhanga, Gicumbi na Musanze.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari izakoreshwa izatangwa na Kaminuza ya Pepperdine [90%] mu gihe igice gisigaye kizatangwa na Leta y’u Rwanda [10%] mu mwaka wa mbere.
Ku ikubitiro hazahugurwa abagenzacyaha, abashinjacyaha, abavoka n’abakozi ba gereza mu gusobanura neza imikorere y’uyu mushinga.









![Abaperezida b'inkiko zisumbuye [bane ba mbere uhereye ibumoso] zizatangirizwamo uyu mushinga bari bahari ubwo hasinywaga amasezerano](https://spipimg.igihe.com/jpg/153a5209-2.jpg)
Amafoto: Yuhi Augustin





Ibitekerezo 0