00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwa Kabuga bwongeye guteza impaka, abamwunganira basaba ko arekurwa

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 March 2023 saa 06:03
Yasuwe :

Umunyamategeko Emmanuel Altit wunganira Kabuga Félicien ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye ko arekurwa kubera ko ubuzima bwe butifashe neza.

Ibi uyu munyamategeko yabigarutseho mu iburanisha ryo kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, nyuma ya raporo y’inzobere ijyanye n’ubuzima bwa Kabuga yagaragaje ko ubuzima bwe bumeze nabi, ku buryo butatuma ashobora kwitabira urubanza rwe.

Ni raporo y’inzobere mu buvuzi zahawe akazi n’urukiko, ikaba itangwa nyuma ya buri minsi 14.

Mu iburanisha ryo kuri uyu munsi, Urukiko rwagejejweho iyi raporo igaragaza ko ubuzima bwa Kabuga buteye impungenge cyane, haba ku mbaraga z’umubiri cyangwa izo mu mutwe.

Ni raporo iri kuri paji eshatu gusa, ariko inavuga ko Kabuga afite ikibazo uburwayi bwa ’clinical dementia" butera umuntu kwibagirwa.

Umunyamategeko Emmanuel Altit yavuze ko raporo y’ubuzima bwa Kabuga nta kindi ikora kitari "ugushimangira" ibyo ubwunganizi bumaze amezi bubwira uru rukiko, kuva muri Gicurasi 2022.

Yavuze ko iyi raporo itanga amakuru mu buryo busobanutse kandi mu magambo make ko Kabuga adashoboye kwitabira urubanza rwe, bityo urukiko rukwiye kwakira uko "kuri" kuvuye muri raporo y’inzobere.

Yasabye ko kubera izo mpamvu, Kabuga yahita arekurwa, ko bidakozwe byaba bibangamiye uburenganzira bwe.

Yavuze ko gukomeza uru rubanza byaba ari "ikinamico", kandi ko hakwiye kurebwa icyo ibyo byaba bitanze nk’ubutumwa ku isi, bikozwe n’urukiko nk’uru.

Ati "Ni gute umuntu utameze neza yatanga igisubizo kizima? Twemera ko ari bibi cyane, ko atari ibyo gutekerezwa [ko urubanza rwakomeza]".

Umucamanza Ian Bonomy yavuze ko urukiko rugiye kwiga kuri ubwo busabe bwo kuba Kabuga yarekurwa.

Me Altit yavuze ko Kabuga ari Umunyarwanda ariko ko afite na benewabo mu bindi bihugu, ko ashobora kuhajya bitewe n’ibyo bihugu. Yavuze ko afite ubwisanzure bwo kujya aho ashaka igihe yaba arekuwe, bitewe n’impamvu z’umuryango we.

Ubushinjacyaha bwahawe ijambo ngo bugire icyo buvuga kuri raporo, maze Rupert Elderkin avuga ko kuba ubuzima bwa Kabuga butuma adashobora kwitabira urubanza rwe ari ikintu gishobora kugenda gihinduka uko igihe gishira.

Yavuze ko na mbere y’uko iburanisha ritangira mu mizi, Kabuga yagiye agira ikibazo cy’ubuzima bwo ku mubiri no mu mutwe, kandi ko nyuma hari intambwe yagiye atera mu buzima bwe akabasha gukurikira iburanisha.

Yavuze ko guhagarika uru rubanza byaba ari uguhutiraho, ngo kuko ari ibintu byakorwa ari uko uregwa yapfuye, kandi ko ibyo atari ko bimeze kuri Kabuga.

Yasabye ko Kabuga yazakorerwa andi masuzuma, byaba ngombwa urubanza rukaba ruhagaritswe by’igihe runaka, rukazakomeza nyuma, n’umutangabuhamya KAB041 akabona umwanya wo gusoza ubuhamya bwe bushinja Kabuga.

Yavuze ko gukomeza uru rubanza rwa Kabuga bifite inyungu ikomeye kuri rubanda by’umwihariko ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yananenze ingano y’iyi raporo y’inzobere, avuga ko ngo idatanga ibisobanuro birambuye cyane nk’iyo mu Ukuboza 2022.

Umucamanza ukuriye iburanisha Iain Bonomy yibukije ubushinjacyaha ko iyi raporo y’inzobere yakozwe ku busabe bw’urukiko, kandi ko abayikoze bakurikije ibyo bari basabwe, kandi noneho bagaragaje ko ikibazo Kabuga afite kizahoraho.

Umucamanza yavuze ko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Werurwe 2023 urukiko ruzatanga umwanzuro niba ruzakomeza kumva ubuhamya bwa KAB041 ushinja Kabuga.

Kabuga w’imyaka 90 afatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za poritike, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Yafatiwe i Asnières-sur-Seine mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi 2020. Ubu afungiwe i La Haye mu Buholandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages