00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusabe bwa Major Ntabakuze bwo gufungurwa bwanzwe kubera kurondogora

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 June 2026 saa 10:04
Yasuwe :

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwatesheje agaciro ubusabe bwa Major Aloys Ntabakuze bwo gufungurwa mbere y’igihe yakatiwe kubera ko yarondogoye, akarenza amagambo asabwa ku wandika asaba.

Maj Ntabakuze yabaye umuyobozi wa batayo y’abaparakomando mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) kuva muri Kamena 1988 kugeza muri Nyakanga 1994.

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha rwari rwaramuhamije gutegeka abaparakomando kwicira Abatutsi ku musozi rwa Nyanza tariki ya 11 Mata 1994 no mu ishuri rikuru rya IAMSEA ryahoze i Remera, ku wa 15 Mata 1994.

Ahahoze IAMSEA (Institut Efricain et Mauricien de Statistiques et d’Economie) ni ho hakoreye ishuri rikuru nderabarezi (KIE) nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma hahinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Urugereko rubanza rwa ICTR rwahamije Maj Ntabakuze ibyaha birimo gukora Jenoside, gutsemba no gutoteza nk’ibyaha byakorewe inyokomuntu, rumukatira igifungo cya burundu ariko yarajuriye, tariki ya 8 Gicurasi 2012 akatirwa igifungo cy’imyaka 35.

Nyuma yo gukatirwa, Maj Ntabakuze yoherejwe gufungurwa muri gereza yo muri Bénin hashingiwe ku masezerano yo gufunga abahamijwe ibyaha iki gihugu cyagiranye n’Umuryango w’Abibumbye.

Tariki ya 22 Kamena 2026, Ntabakuze abinyujije ku munyamategeko we, Me Sandrine Gaillot, yandikiye IRMCT ayisaba kumufungura mbere y’igihe, ashingiye ku kuba yararangije bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe nk’uko amahame agenga uru rwego abiteganya.

Ku wa 26 Kamena, Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yamenyesheje umunyamategeko wa Ntabakuze ko amahame agenga uru rwego ateganya ko utanga ubusabe mu nyandiko aba atagomba kurenza amagambo 3000.

Uyu mucamanza yasobanuye ko iyo bibaye ngombwa ko ayo magambo arenga, utanga ubusabe aba agomba kubisabira uburenganzira muri uru rwego, agasobanura impamvu zumvikanisha uburyo hakwiye kubaho iryo rengayobora.

Graciela yagaragaje ko inyandiko y’ubusabe bwa Ntabakuze yarimo “amagambo 4636 arenze cyane umubare w’amagambo ntarengwa, kandi Ntabakuze ntiyabisabiye uburenganzira cyangwa ngo atange ibisobanura ku mpamvu yatumye biba ngombwa ko arenga.”

Uyu mucamanza yamenyesheje Me Gaillot ko kubera ko we n’umukiliya we batubahirije ibiteganywa n’uru rwego, ubusabe bwabo bwateshejwe agaciro.

IRMCT yanze ubusabe bwa Maj Aloys Ntabakuze bwo gufungurwa mbere y'igihe kubera ko yarondogoye akarenza amagambo usaba aba yemerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages