Icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye kimugira umwere cyasomwe ku wa 22 Gashyantare 2023 ndetse ahita arekurwa, Ubushinjacyaha na bwo buhita bujurira.
Ibyaha Dr Kayumba yari akurikiranweho birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi we ndetse n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye ku munyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu ebyiri z’ubujurire bwabwo mu nyandiko IGIHE ifitiye kopi, zishingiye ku kuba bwarasanze urwo rubanza rugaragaramo inenge zitandukanye.
Bugaragaza ko Urukiko Rwisumbuye rutarahaye agaciro imvugo z’abahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi no kudaha agaciro imvugo y’umutangabuhamya wabwiwe ko uwahohotewe yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ubushinjacyaha busobanura ko urukiko rutahaye agaciro ubuhamya bwa Yankurije Marie Gorette nk’ikimenyetso cyagombaga gusesengurwa, cyerekana ko habayeho gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Bugaragaza ko Dr Christopher Kayumba nk’uwari umukoresha we yari amufiteho ububasha kandi yamukoresheje imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko kuba urukiko rwarashingiye ku kuba nta kimenyetso cy’abahanga gihari, umucamanza yiregangije iby’uko ikimenyetso cy’abahanga atari cyo cyonyine kigomba gushingirwaho.
Uruhande rwa Dr Kayumba mu iburanisha rwari rwavuze ko ibiri gukorwa n’Ubushinjacyaha bishingiye ku magambo gusa bitaba ikimenyetso cyahabwa agaciro mu rubanza ku cyaha nk’icyo ahubwo ko bwari bukwiye kugaragaza ibyemezo bya muganga bisobanura koko ko icyo gikorwa cyabayeho.
Muri iyi dosiye y’Ubujurire Ubushinjacyaha busaba Urukiko Rukuru kwemeza ko ibyaha burega Dr Christopher Kayumba bimuhama ndetse no kumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu ku byaha byombi.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!