Icyo gihe Umucamanza yavuze ko uruhande rutishimira imikirize y’urubanza rufite iminsi 30 yo kujururira icyemezo cy’urukiko. Muri Kamena 2021, Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu Rukiko Rukuru.
Amakuru aturuka mu bwanditsi bw’Urukiko Rukuru avuga ko igihe ubujurire buzaburanishirizwa kitaragenwa kuko urukiko rutanga itariki bitewe n’uko ibirego byarugezemo.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yemereye IGIHE ko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyo gufunga Dr Daphrose Gahakwa ariko yirinda kuvuga ishingiro z’ubujurire bwabo.
Abajijwe impamvu z’ubwo bujurire, Nkusi yavuze ko “zizamenyekanira mu rukiko.’’
Yakomeje ati “Nimutegereze azahabwe itariki yo kuburana hanyuma impamvu z’ubujurire bwacu tuzisobanure mu rukiko, ubwo namwe muzaba muhari muzumve.’’
Dr Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi n’Ubushinjacyaha mu Ukwakira 2020. Icyo gihe bwavuze ko bwamutaye muri yombi nyuma y’igihe bumukurikirana ku makosa yakozwe mu mitangire y’isoko ryatanzwe ryo kuhira rifite agaciro ka miliyari 1 Frw aho iryo soko ryahawe umukwe we maze umugabo we ari we Gahakwa agahita agirwa umuyobozi Mukuru w’ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.
Uyu mugore wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu birimo icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyo guha isoko umuntu utabifitiye Ububasha.
Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo urukiko rwafatiye Dr Daphrose Gahakwa mu gihe abura amezi atatu ngo arangize igihano yakatiwe; mu gihe yasoza igihano cy’amezi 15 yahawe, yarekurwa akazaburana ubujurire adafunze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!