00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushinjacyaha bwakiriye ibirego 68 bijyanye n’icuruzwa ry’abantu mu myaka itandatu ishize

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 July 2025 saa 05:54
Yasuwe :

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko bumaze kwakira ibirego bigera kuri 68 byo gucuruza abantu mu myaka itandatu ishize, buhamya ko hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakora ibyo byaha.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yabwiye RBA, ko mu myaka itandatu ishize bakiriye amadosiye menshi ajyanye n’ibirego byo gucuruza abantu.

Yagize ati “Twakiriye amadosiye menshi kubera ko mu myaka itandatu twakiriyemo amadosiye agera kuri 68 hari uwabyumva mu mibare ngo mu myaka itandatu ariko burya nubwo yaba dosiye imwe iba ari nyinshi kubera uburemere bw’iki cyaha.”

Yakomeje avuga ko iyo bashyikirijwe dosiye hahanwa abantu ku giti cyabo ndetse n’ibigo biba byagize uruhare muri ibyo bikorwa byo gucuruza abantu.

Nkusi yagaragaje ko nubwo bakomeje gukurikirana abagira uruhare muri ibi byaha hakiri imbogamizi zikomeye zo gutahura abacuruza abantu kuko bakoresha amayeri menshi.

Ati “Dukunze gukorana n’izindi nzego zitandukanye harimo na za Interpol ariko harimo n’imbogamizi buriya ibi bintu utashobora kwikorera iperereza ku giti cyawe aho byabereye kubona amakuru biragorana.”

Yahamije ko n’abantu bahohotewe badakunze gutanga amakuru ahagije cyangwa akenewe.

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, igaragaza ko kuva mu 2019 kugeza muri Gicurasi 2025, Abanyarwanda 105 bagaruwe mu gihugu bavanywe mu bihugu bari barajyanywe gucururizwamo.

Ni mu gihe kuva muri uko kwezi kwa Nyakanga 2024 kugeza muri Werurwe 2025 abagera kuri 57 haburijwemo umugambi w’abari bagiye gucuruzwa.

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru, Faustin Nkusi, yavuze ko n'iyo ikirego cyaba kimwe kijyanye no gucuruza abantu kiba giteje ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages