00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutabera bw’u Bubiligi bweretswe amabi yakozwe na Pierre Basabose muri Jenoside

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 October 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Pierre Basabose ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi uri kuburanishwa mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi, yari uwa kabiri mu bafite imigabane myinshi muri RTLM yakoreshejwe mu kubiba urwango no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

Ibi bwabisobanuye mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, mu rubanza Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin baregwamo rwakomeje kuburanishwa mu mizi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye imvano y’ibyaha bukurikiranyeho abo bagabo bose bivugwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Pierre Basabose wabaye umusirikare mu mutwe w’abakomando ari nabo bari bemerewe kurinda Umukuru w’Igihugu, yasezeye mu 1992 yinjira mu bucuruzi bwo kuvunja amafaranga.

Basabose ngo yari azwi nk’umucuruzi ukomeye mu kazi ke ariko ngo akaba yaricaga ku bushake amwe mu mabwiriza yatangwaga na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitwaje ko aziranye n’umuryango w’uwari Perezida.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Pierre Basabose ari umwe mu bateraga inkunga ibikorwa by’amashyaka ya MRND na CDR.

Bwasobanuye ko uruhare rwe muri Jenoside runagaragarira mu kuba yarazaga ku mwanya wa Kabiri mu bantu 50 bari bafite imigabane myinshi muri RTLM, ikaba inzira yakoreshejwe mu gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Bivugwa ko Basabose yakurikiranaga na Perezida Habyarimana wari ufitemo imigabane myinshi ndetse na Kabuga Félicien wari uwa gatatu mu bafite imigabane myinshi.

Bwasobanuye ko kandi yakoranaga bya hafi n’Interahamwe za MRND ndetse n’impuzamugambi za CDR mu gutera ubwoba Abatutsi.

Bwerekanye ko kandi kuva mu 1992 yagiye agaragara mu bikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi hakaba naho yagiye agaragara yambaye impuzankano yakoreshwaga n’Interahamwe.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko Twahirwa Séraphin yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Perefegitura ya Kigali, akaba akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, gutanga intwaro no gushishikariza abahutu kwica Abatutsi binyuze mu nama yakoreshaga rwihishwa.

Akurikiranyweho kandi gufata ku ngufu abagore b’Abatutsi ndetse bwanagaragaje ko yohereje Interahamwe kujya kwica Abatutsi bari mu cyahoze Ari ETO Kicukiro aho baje kuvanwa bicwa urw’agashinyaguro Nyanza ya Kicukiro.

Ibyo byaha ngo yabikoreye cyane cyane ahitwaga Karambo muri Gikondo aho yari atuye.

Bwagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi Twahirwa ngo yazengurukaga mu Mujyi wa Kigali ari mu mudoka ya Mercedes Benz bivugwa ko ariyo yari yasahuye.

Twahirwa yaje gutorerwa kuyobora Interahamwe ndetse ngo yari ashinzwe kugenzura ibijyanye n’umutekano muri Mitingi za MRND zitabirwaga na Perezida Habyarimana akanagira inshingano zo guhuza ibikorwa byo kwica Abatutsi mu mujyi wa Kigali.

Bwagaragaje ko hari n’umutangabuhamya wavuze ko Twahirwa atagiriye n’impuhwe umuryango wa muramu we Alexandre Karekezi(wari musaza w’umugore we) kuko yatanze itegeko ryo kumwica we n’abana be ndetse n’abatutsi bari bahungiye iwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages