Uyu mwanya wahawe umwanditsi w’ibitabo akaba n’inzobere mu itumanaho, Barbara Umuhoza, aho azajya akorana bya hafi na William Niyongabo wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa.
Aya mavugurura akozwe mu gihe umubare w’abavoka mu Rwanda wiyongera ndetse n’inshingano z’urugaga zikaguka. Kugeza ubu, rufite abavoka barenga 1500, mu gihe abandi 200 bari hafi kurwinjiramo.
Perezida w’uru rugaga, Me Moïse Nkundabarashi, yavuze ko uku kwiyongera kw’abanyamwuga ndetse n’umugambi wo kwagura ibikorwa byatumye hakenerwa uburyo bushya bw’imiyoborere.
Me Nkundabarashi yagaragaje ko imiyoborere yari isanzweho itari igihagije ku rwego rw’urugaga rufite abanyamuryango benshi kandi rugenda rugira inshingano nshya.
Ati "Twari dukeneye umuntu ushinzwe ibikorwa bya buri munsi n’undi ushinzwe icyerekezo n’ingamba byo ku rwego rwo hejuru nk’Umuyobozi Mukuru."
Mu nshingano za Umuhora harimo guha umurongo ubunyamabanga bw’urugaga, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama y’Ubuyobozi, guhuza ibikorwa bitandukanye no guhagararira urugaga aho abiherewe uburenganzira.
Azanayobora ibikorwa byo gushaka umutungo, guteza imbere itumanaho ndetse no gushimangira ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo urugaga rugire ubushobozi bwo kurushaho gutanga serivisi nziza.
Niyongabo we azaba ashinzwe ibikorwa bya buri munsi by’urugaga, abihuze ndetse anoze imikorere y’inzego z’imbere mu rugaga.
Si ngombwa ko Umuyobozi Mukuru aba umunyamategeko
Perezida w’urugaga yagaragaje ko byanze bikunze umwanya w’Umuyobozi Mukuru utagomba guhabwa umunyamategeko, kuko urugaga rufite abavoka benshi n’Inama y’Ubuyobozi igizwe n’abanyamategeko bashobora gukurikirana ibijyanye n’umwuga.
Me Nkundabarashi yavuze ko icyari gikenewe ari ubuyobozi bufite ubumenyi mu miyoborere, mu gutegura ingamba no guhuza inzego zitandukanye.
Ati "Icyo twari dukeneye ni ubuyobozi, ingamba n’ubundi bumenyi. Umuyobozi Mukuru azaba ashyigikiwe n’abanyamategeko barenga 1500."
Yongeyeho ko kuba urugaga rwinjije abantu bafite ubumenyi butandukanye bizarufasha kurushaho kwiyubaka, kuko hari inzego nk’itumanaho n’ubukungu zisaba ubumenyi burenze amategeko gusa.
Me Nkundabarashi yagaragaje ko amavugurura y’uru rugaga agamije kurugira urwego ruhamye mu gihugu, mu karere no ku rwego mpuzamahanga, rutareba gusa ibibazo by’umwuga w’abavoka, ahubwo runatanga serivisi ku barugize no kuri sosiyete muri rusange.
Umuhoza yavuze ko kimwe mu byo azibandaho ari ugukomeza kunoza imiyoborere y’ubunyamabanga bw’urugaga, kongera uburyo bwo kubazwa inshingano, kunoza itumanaho hagati y’abavoka no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Inama y’Ubuyobozi.
Yagaragaje kandi ko urugaga ruzakomeza gahunda yo gukoresha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi, harimo korohereza abavoka kubona amakuru, serivisi z’ubunyamuryango ndetse n’amahugurwa ahoraho y’umwuga.
Ubunyamwuga bwashinzweho agati
Umuhoza yavuze ko icyizere abaturage bagirira abavoka kidashingira gusa ku bumenyi bwabo, ahubwo ko gishingira no ku bunyangamugayo, ubunyamwuga no kubika ibanga ry’umukiliya.
Ni muri urwo rwego ateganya gushyira imbaraga mu kubaka umuco wo kubahiriza amahame y’umwuga w’abavoka, mu nyungu z’abagenerwa serivisi n’abazitanga.
Urugaga kandi rufite gahunda yo gukomeza kongera imbaraga muri gahunda yo kunganira abatishoboye binyuze mu bufatanye n’inzego z’ubutabera, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Umuhoza ati "Intego yanjye ni ukubona Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ruba urwego rw’umwuga, rukora neza, ruhanga udushya kandi rwumva ibyo abanyamuryango barwo bakeneye, rugakomeza guhagarara ku mategeko, kugera ku butabera no guharanira inyungu rusange."
Aya mavugurura aje mu gihe Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rugiye kumara imyaka 30 imaze rubayeho. Ubuyobozi bwarwo buvuga ko bushaka kurujyanisha n’iterambere umwuga ugezeho no kuruha ubushobozi bwo gukemura ibibazo bishya bibangamira abawukora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!