Iburanisha ry’uyu mugabo ryabereye mu ruhame mu Mudugudu wa Cyarubambire aho iki cyaha cyabereye, hari mu nteko y’abaturage.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica kidaturutse ku bushake kandi na we acyemera ndetse akaba agisabira n’imbabazi.

Bwavuze ko yafashe icyemezo cyo guhamagara abo bana 13 atagishije inama ababyeyi babo akabajyana mu kazi mu Karere ka Ngororero.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwato bwaje kurohamisha abana 13 bwari butwawe n’umwana w’imyaka 14 uwo mugabo yari yifashishije ngo ajye kubutira ndetse amusaba gukomeza gutwara bagenzi be.

Mbere y’uko ubwato buhaguruka bari bagiriwe inama yo kutarenza abantu batatu ariko ngo ibyo babirengaho byatumye bagera hagati ubwato bugwamo bamwe babasha kuvamo, abandi bararohama.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu byagaragajwe ari uko ubwo bwato abana barimo bwari butobotse. Hari ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bana babashije kurokoka n’abandi babonye ubwato burohama.

Bwahise busaba Urukiko ko rwamuhamya icyaha cyo kwica kidaturutse ku bushake agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw.

Icyaha akurikiranyweho gishingiye ku mpanuka y’ubwato bwari butwaye abana barohamye muri Nyabarongo ku gice cy’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2023, bitewe n’impanuka y’ubwato bw’igiti bwari butwaye abana 13 bafite imyaka iri hagati y’icyenda na 14, bavaga mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo, bajyanye amategura mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.

Ndababonye Jean Pierre yavuze ko ibyo ashinjwa abyemera akanabisabira imbabazi ndetse asaba ko yahabwa igihano gisubitse nubwo Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 15 Kanama 2023 saa Cyenda z’umugoroba.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe gukora ibikorwa bibujijwe ukabishoramo umwana bihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Ndababonye Jean Pierre yasabiwe gufungwa imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu rupfu rw’abana 13 baheruka kurohama muri Nyabarongo
Ndababonye Jean Pierre yasabiwe gufungwa imyaka ibiri kubera uruhare yagize mu rupfu rw’abana 13 baheruka kurohama muri Nyabarongo
Aba bana bashyinguwe ahantu hamwe
Aba bana bashyinguwe ahantu hamwe
Ubwo abo bana bashyingurwaga byari agahinda kuri benshi
Ubwo abo bana bashyingurwaga byari agahinda kuri benshi