00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu manza z’abana: Abacamanza n’abashinzwe umutekano babujijwe kwambara impuzankano

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 October 2026 saa 07:56
Yasuwe :

Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga agenga imiburanishirize y’imanza zirimo abana ateganya ko abacamanza, abashinjacyaha n’abavoka batagomba kwambara imyambaro y’umwuga ibaranga mu iburanisha, kandi abashinzwe umutekano bambaye impuzankano ntibagaragaremo, keretse bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.

Aya mabwiriza yo ku wa 1 Ukwakira 2026, yashyizweho na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, agomba gutangira gukurikizwa kuva ku wa 1 Ugushyingo 2026.

Ingingo ya cyenda isaba ko icyumba kiburanishirizwamo imanza zirimo abana gitegurwa mu buryo bubabereye, butuma bumva batuje.

Igira iti “Abashinzwe umutekano bambaye impuzankano y’akazi ntibagaragara muri izo manza uretse iyo bibaye ngombwa kubera impamvu z’umutekano.”

Abana bafite ubumuga na bo bagomba guhabwa ubufasha bwihariye bujyanye n’imiterere y’ubumuga bafite, hakurikijwe amategeko.

Ku bijyanye n’imyambarire, ingingo ya 10 iteganya ko umucamanza, umushinjacyaha n’umwavoka bari mu rubanza rurimo umwana batambara umwambaro w’umwuga ubaranga. Bagomba kandi gukoresha imvugo umwana abasha kumva bimworoheye, bakamusobanurira ibyo akeneye kumenya byose byerekeye urubanza.

Abakozi bo mu nzego z’ubutabera bafite aho bahuriye n’imanza zirimo abana bahabwa amahugurwa mu bijyanye no kubarengera no kubaburanisha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya gatandatu.

Abana bazatandukanywa n’abantu bakuru

Ingingo ya karindwi iteganya ko umwana ukekwaho icyaha ufunzwe atandukanywa n’abantu bakuru.

Umwana witabye urukiko na we ashyirwa ahantu hatekanye kandi hatamukangaranya mbere na nyuma y’iburanisha. Ajya mu rubanza aherekejwe n’umuntu mukuru wizewe n’umwunganizi we igihe bibaye ngombwa.

Iyo afunze, ajyanwa mu rukiko mu buryo bwihariye, atavanzwe n’abandi baburanyi.

Nta kirego kizandikwa hatatanzwe raporo ku mwana

Mbere yo kuburanisha cyangwa gufata icyemezo ku rubanza rurimo umwana ukekwaho icyaha cyangwa uwagikorewe, amabwiriza ateganya ko urukiko rusaba umushinjacyaha ufite dosiye gutanga raporo inononsoye yakozwe kuri uwo mwana.

Ingingo ya munani igira iti “Iyi raporo iri mu bigize dosiye, kutayitanga bituma ikirego kitandikwa mu rukiko.”

Raporo igomba kugaragaza ishusho nyakuri y’umwana n’ubuzima bw’umuryango we, ibishobora kumurengera n’ibishobora kumushyira mu kaga.

Ikubiyemo umwirondoro we, amateka n’imibereho y’umuryango, ubuzima n’imikurire, amashuri yize, imyitwarire ku ishuri no hanze yaryo, amanota n’uko yitabira kwiga.

Igaragaza kandi uko yarezwe, imibanire ye n’abandi, ibisubizo by’ibizamini bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe cyangwa ibibazo by’amarangamutima, ndetse n’inama zatanzwe ku igororwa rye no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Urukiko rwifashisha iyo raporo mu gusobanukirwa imibereho y’umwana no gufata ibyemezo bishyira imbere inyungu ze, birimo ingamba zo kumurengera cyangwa gukoresha ubutabera butisunze inkiko.

Iburanisha rizajya ribera mu muhezo

Ingingo ya 11 iteganya ko imanza zirimo abana ziburanishirizwa mu muhezo.

Iburanisha ryitabirwa gusa n’abacamanza, abakozi b’urukiko, ababuranyi, abunganizi mu mategeko n’abatangabuhamya ba ngombwa. Ryitabirwa kandi n’ababyeyi cyangwa abarera umwana, umukozi ushinzwe kumurengera no gukurikirana imibereho ye, n’abandi bantu urukiko rubona ko ari ngombwa.

Umwana utanga ubuhamya, amakuru cyangwa ibitekerezo ashyirwa ahantu hihariye kandi hatekanye. Mu manza z’ubutane, ibitekerezo bye ntibimenyeshwa ababuranyi, keretse abyemeye.

Umwirondoro w’umwana ukurikiranweho icyaha, uwagikorewe cyangwa ubazwa nk’umutangabuhamya ntugomba kwandikwa mu rubanza cyangwa gutangarizwa rubanda n’itangazamakuru.

Abemerewe kwitabira iburanisha na bo babujijwe gutangaza amakuru arebana n’urubanza rurimo umwana.

Kugorora bizashyirwa imbere kuruta guhana

Urukiko rugomba kureba ko abana bazanywe mu manza bunganiwe cyangwa bahagarariwe mu by’amategeko mu buryo bukwiye, bitabaye ibyo, rugafata ibyemezo birengera inyungu z’umwana.

Iyo umwana afite ibibazo bisaba ubufasha bwihariye bitagaragaye mu nama ntegurarubanza, umunyamategeko ukurikirana urubanza agomba kubimenyesha urukiko hakiri kare bishoboka.

Ingingo ya 15 isaba ko aho bishoboka, urukiko rushishikariza ababuranyi gukoresha ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha cyangwa ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, iyo bitanyuranyije n’amategeko.

Igira iti “Mu gufata icyemezo, urukiko rushyira imbere uburyo bwo kugorora umwana kuruta kumuhana.”

Mu gutanga ibihano, ingingo ya 16 isaba umucamanza kwita ku mwihariko w’imiterere n’imibereho y’umwana, ndetse n’ubushobozi bwe bwo kugororwa, akabigaragaza mu rubanza.

Aya mabwiriza kandi asaba ko aho bishoboka, inkiko zishyiraho iminsi yihariye n’abacamanza bihariye baburanisha imanza zirimo umwana.

Ingingo ya gatanu iti “Imanza zirimo abana zigomba kwitabwaho mbere, mu kuzikurikirana, kuziburanisha no kuzifataho ibyemezo. Mbere yo gushyira urubanza rurimo umwana kuri gahunda y’iburanisha, ubwanditsi bw’urukiko bugomba kubanza gukora inama ntegura rubanza hifashishijwe uburyo ubwo ari bwo bwose burimo n’ikoranabuhanga kugira ngo bugenzure ko dosiye yuzuye neza, n’umwana yiteguye kuburana.”

Amabwiriza asaba ko icyumba kiburanishirizwamo abana kigomba kuba gituma umwana yumva atuje / Ifoto yakozwe hifashishijwe AI

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages