Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kanama 2023 nibwo Twambajimana Eric yakomeje kuburana ku kirego yatanze kirebana no kuba yafungurwa by’agateganyo mbere yo gukomeza kuburanishwa mu mizi.
Twambajimana Eric yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu ntangiriro za Werurwe 2023, akurikiranweho ibyaha bitatu birimo icyo gucura umugambi wo gukora icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana ikirango cya Leta no kuzimanganya ibimenyetso.
Ibyaha aregwa bishingiye ku kuba Ubwo Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 13 ibarizwa mu Irerero rya Paris Saint Germain (PSG) rikorera mu Karere ka Huye yerekezaga mu Bufaransa mu gikombe cy’Isi gihuza bene ayo marerero “PSG Academies World Cup, mu 2022 uwari umutoza wayo Rumanzi David agatoroka.
Rumanzi David yatangiye gushaka ibyangombwa byo kwitwa impunzi ariko agira ikibazo cyo kubona ibyangombwa.
Yatangiye kwifashisha Twambajimana Eric bari baziranye mbere ngo amushakire impapuro zigaragaza ko ashakishwa na RIB ku mpamvu za politiki bityo akaba ari zo azifashisha asaba ubuhungiro, undi na we yaramufashije ariko ziza gufatirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.
Ku wa 28 Werurwe 2023 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko we na mugenzi we bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha bakurikiranweho.
Nyuma yo gusoma iki cyemezo cy’urukiko bahise bakijuririra bashingiye ku kuba uyu mucamanza yarafunzwe kandi nyamara yari afite ubudahangarwa ahabwa n’amategeko.
Ubusanzwe umucamanza agira ubudahangarwa ku buryo mbere yo gufungwa cyangwa kuburanishwa abanza kubukurwaho ariko kuri we si ko byagenze.
Ubwo yaburanaga, yagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yahoze akoreramo ko hari impamvu zikwiye gutuma urukiko rumurekura by’agateganyo.
Yagaragaje ko afite ikibazo cyo kuba yarabazwe urwagashya bityo ko kuba muri Gereza bimubangamira.
Yagararije Urukiko ko kandi yari yaratangiye kwiga amasomo yihariye mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko,ILPD ku nguzanyo ya Leta bityo ko yakurikiranwa ari hanze aho kugira ngo Leta ikomeze kugwa mu gihombo kitari gikwiye.
Twambajimana kandi yabwiye umucamanza ko asanzwe afite umugore n’abana kandi ari we wabitagaho bakaba nta kazi bafite biryo ko mu gihe amaze afunzwe babayeho nabi hakiyongeraho n’amadeni ya banki yari afite atakibasha kwishyura.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyo uregwa avuga bitaba impamvu idasanzwe yatuma asaba gufungurwa by’agateganyo.
Bwagaragaje ko ku birebana no kwiga atari we gusa ufunzwe kandi yiga cyangwa yarize ngo kuko hari n’abandi bafite impamyabushobozi z’ikirenga mu mirimo itandukanye bakoze ibyaha bagafungwa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko ikireko cyakakirwa ariko ntigihabwe ishingiro Twambajimana Eric agakomeza kuburana urubanza rwe mu mizi afunzwe.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa tariki ya 22 Kanama 2023 saa munani.



Ibitekerezo 0