00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo uregwa kugurisha uburozi ku bantu yemeye ko yabafashaga kwiyahura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 May 2026 saa 10:08
Yasuwe :

Umugabo uregwa ibyaha 14 bishingiye ku kugurisha uburozi ku bantu batandukanye bahuriye kuri internet bo mu bihugu bitandukanye, yemeye ko yabafashaga kwiyahura.

Kenneth Law, ufite imyaka 60, yemeye ibyo byaha bifitanye isano n’abahohotewe bo muri Canada ubwo yari mu Rukiko rwo muri Ontario ku wa Gatanu, mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha bwakuyeho ibirego bikomeye by’ubwicanyi yari akurikiranyweho.

Inzego z’ubuyobozi zagaragaje ko yagurishije udupfunyika tw’uburozi ku bantu 1200 bahuriye mu mahuriro y’abashaka kwiyahura bo mu bihugu 40 birimo n’abo mu Bwongereza.

Imiryango yo mu Bwongereza ifite ababo bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Law, barakariye cyane Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza ku kutamurega mu nkiko zabo kandi afitanye isano n’impfu z’Abongereza 79.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko ubutabera bwa Canada buzashyira mu gaciro igihombo Abongereza bagize kubera ibikorwa by’uwo mugabo.

Mu ibaruwa Ubushinjacyaha bwari bwanditse igaragaza ko Kenneth Law adashobora gukurikiranwa mu Bwongereza kubera imiterere y’ubutabera.

Umushinjacyaha wihariye, Andrew Hudson, yavuze ko gushyira abagizweho ingaruka bo mu Bwongereza mu rubanza rwo muri Canada ari bwo buryo bwihuse kandi bunoze kurushaho bwo gutuma ubutabera buboneka kuri bose.

Yakomeje ati “Kimwe mu bintu twemeranyijwe n’Ubushinjacyaha bwa Canada ni uko urubanza rwa Kenneth Law rugomba gufata abaturage bapfuye mu Bwongereza no muri Pays de Galles nk’ingaruka zo gukoresha uburozi yabagurishije.”

Yashimangiye ko nta muntu wasigaye muri icyo kirego mu rwego rwo guharanira ko ubutabera butangwe kuri bose.

Uyu mugabo kandi yahujwe n’urupfu rw’abantu batanu bo muri Écosse n’umwe wo muri Irlande y’Amajyaruguru.

Urukiko rwagaragaje ko Law yohereje udupfunyika 330 ku bantu 286 mu Bwongereza gusa.

Umwe mu baturage bo muri Canada wapfuye yiyahuye akoresheje uburozi bwa Law ni Ashtyn Prosser-Blake w’imyaka 19.

Ni umusore wagize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe nyuma gato ya Covid-19 byatumye aza kuva no muri Kaminuza kugeza mu 2023 yiyahuye.

Mu Bwongereza, Umuhungu wa David Parfett w’imyaka 22 witwa Thomas, yakoresheje uburozi yagurishijwe na Law.

Uyu mubyeyi we yagaragaje ko umuhungu we yishyuye Amayero 50 [98.332 Frw] kuri ubwo burozi. Umurambo we wasanzwe muri hoteli mu 2021.

Parfett yishimiye ko uregwa yiyemereye ibyaha nubwo agaragaza ko yifuzaga kuba yaburanishirizwa mu Bwongereza.

Yasabye Guverinoma y’u Bwongereza gukora iperereza ryimbitse kuri izo mpfu, kuko yifuza ko abayobozi basobanukirwa neza iki kibazo kandi bagafata ingamba zo gukumira ko abandi bantu bakomeza kubura abo mu miryango yabo bazize ukwiyahura kwari gushoboka gukumirwa.

Kenneth Law yashinjwe ibyaha 14 byo gufasha abantu kwiyahura muri Canada ndetse n’ibyaha 14 by’ubwicanyi nyuma yo gutabwa muri yombi mu 2023.

Itabwa muri yombi rye ryakurikiwe n’iperereza ryakozwe n’ibigo 11 n’abagenzacyaha bo mu bihugu bitandukanye birimo u Bwongereza, u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2023 nyuma y’icyumweru hasohotse inkuru icukumbuye ya Times imushinja gucuruza uburozi ku rubyiruko.

Muri iyo nkuru umunyamakuru na we yabaye nk’umukiliya yivuganira na Law. Mu kiganiro bagiranye, Law yamugiraga inama z’uburyo bwiza azakoreshamo iyo miti kugira ngo apfe bya nyabyo.

Umunyamategeko wa Kenneth Law, Matthew Gourlay, yabwiye BBC ko umukiliya we yemera icyaha cyo gufasha abantu kwiyahura, mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha bwa Leta (Crown prosecutors) azatuma ibirego bikomeye by’ubwicanyi bikurwaho.

Mu mategeko yo muri Canada, umuntu wahamijwe ibyaha byo gufasha abantu kwiyahura ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 14.

Kenneth Law uregwa kugurisha uburozi ku bantu yemeye ko yabafashaga kwiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages