Byabereye mu Mudugudu wa Mukoto, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, ubwo uyu mugabo na nyakwigendera Mukarwego Elleda w’imyaka 62 bari bavuye mu kabari.
Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we bari biriwe basangira inzoga bageze mu rugo mu ma Saa Mbiri n’Igice z’ijoro, abwira umugore ngo nateke arye arumva ashonje, umugore arabyanga amubwira ko adateka muri iryo joro, dore ko babanaga bonyine mu nzu, ndetse ashimangira ko atabishobora kuko yumvaga yasinze.
Umugabo yabwiye ubuyobozi bw’Umurenge ko yasabye umugore kwinjira mu nzu na byo arabyanga, aramusunika, umugore yikubita hasi, umugabo arakingura arinjira, abona undi ntiyeguka ngo yinjire.
Umugabo yasohotse amukozeho yumva ntanyeganyega, aramuterura amujyana ku buriri, ariko nyuma abona ko yapfuye. Yahise amworosa igitenge, yijyana ku Biro by’Umurenge ahobera ibendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Uwizeyimana Emmanuel, yavuze ko abazamu babonye umuntu ahobeye ibendera bamuhamagaye, bamubaza impamvu arihobera muri iryo joro ababwira ko amaze kwica umugore we, bamwereka aho aba ari kugeza bukeye akabibwira ubuyobozi bw’umurenge neza.
Ati "Twabajije amakuru dusanga koko umugore yapfuye. Turasaba abaturage kwirinda ubusinzi n’amakimbirane yo mu ngo, bakadutungira agatoki utu tubari twimukiye mu ngo nyuma y’aho dufunze utubari twacuruzaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge".



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!