Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa Kabiri, tariki 14 Ukuboza 2021. Kayumba na Rudasingwa wahamijwe icyaha cyo kumutuka bose ntibari mu rukiko; rwarimo abo mu miryango yabo.
Rudasingwa yatawe muri yombi mu Ugushyingo 2021; yasomewe umwanzuro ku rubanza rwe nyuma y’ukwezi n’iminsi ibiri yari amaze afunze.
Icyaha yahamijwe yagikoze ku wa 7 Ugushyingo 2021 ahagana saa Mbili z’umugoroba. Icyo gihe Rudasingwa Ugirashebuja Peter yahamagaye Kayumba Ephrem wahoze ari Meya w’Akarere ka Rusizi kuri telefoni, amutuka ibitutsi nyandagazi.
Mu iburanisha mu mizi ryatangiye ku wa 9 Ugushyingo 2021, Kayumba yabwiye urukiko ko uyu mugabo yamwise ‘imbwa’, ‘igicucu’, anamubwira ko ntacyo azimarira kandi ko igihugu cyamweretse ko ntacyo amaze.
Kayumba yabwiye abacamanza ko yafashe uwo mugabo amajwi yifashishije telefoni (recording) ndetse anavuga ko ayo magambo yayabwiwe ari kumwe n’abantu babiri bari iwe mu rugo, ari nacyo ashingiraho avuga ko yamutukiye mu ruhame.
Rudasingwa yaburanye yemera icyaha avuga ko yabitewe n’uko Kayumba [ubwo yari akiri meya] yamuhamagarije itangazamakuru ndetse akanamweguza ku mwanya wo kuyobora Umudugudu wa Kabeza wo mu Kagari ka Gihundwe mu Murenge wa Kamembe kandi ataramushyizeho.
Yavuze ko kubera inabi Kayumba yamugiriye, ubwo na we yatsindwaga amatora yumvise ntacyo yamukorera mu kumwihimuraho, afata icyemezo cyo kumuhamagara amutuka ibitutsi.
Ubusanzwe icyaha cyo gutukana mu ruhame gihanishwa ingingo ya 161 iteganya ko ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi abiri; ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 100 Frw ariko atarenze ibihumbi 200 Frw; imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Itegeko ryerekana ko gutukana ari ikimenyetso, imigenzereze, ijambo cyangwa inyandiko bigambiriye gukomeretsa umuntu ku bushake kandi ku buryo butaziguye.
Nyuma yo kumva ubwiregure bwa Kayumba na Rudasingwa yareze ko yamututse, umucamanza yanzuye ko uregwa icyaha kimuhama, amutegeka gutanga ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.
Yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe kuko uregwa yorohereje urukiko, aburana yemera icyaha, akaba ari yo mpamvu yamuhaye igihano gito mu biteganywa n’itegeko.
Urukiko kandi rwanategetse ko ahita arekurwa, agatanga amagarama y’urubanza angana amafaranga n’ibihumbi 10 Frw.
Kayumba Ephrem yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi mu 2018 asimbuye Harerimana Frédéric wari weguye kuri uwo mwanya. Uyu mugabo ntiyahiriwe mu matora aheruka kuko atagiriwe icyizere, ahubwo hatowe Dr Kibiriga Anicet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!