Ni bamwe mu bakozi ba Rwanda FDA bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano no guha inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibifitanye isano na byo ibyangombwa ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo budakurikije amategeko.
Ubwo urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwakomezaga kuri uyu wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Uwamahoro na Muhimpundu Alice bakorana muri Rwanda FDA bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko abarimo Uwamahoro bagiye gukora ubugenzuzi mu ruganda Terimbere Agri Business rukorera i Kigali, basanga hari ibyo rutujuje kugira ngo rukomeze gukora ariko muri raporo buhamya ko bakoze tariki ya 22 Nyakanga 2026, ntibagaragaza ko rukwiye guhagarikwa.
Mu iburanisha ryo ku wa 26 Kanama 2026, Uwamahoro yabwiye urukiko ko atemeranya n’Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’ubugenzuzi bw’uruganda yakozwe ku wa 22 Nyakanga 2026, agaragaza ko ahubwo yakozwe ku wa 16 Nyakanga 2025.
Yavuze ko yagiye muri ubu bugenzuzi ubwo yari umukozi wimenyereza umwuga, avuga ko icyo gihe nta gitekerezo yari gutanga cyari gushingirwaho mu gufata imyanzuro runaka muri Rwanda FDA.
Yagaragaje ko yatangiye kwimenyereza umwuga muri Rwanda FDA tariki ya 7 Ukwakira 2024, imenyerezamwuga rirangira ku wa 30 Nzeri 2025 ubwo yahindukaga umukozi w’iki kigo.
Ati “Bigenzuwe neza byakwerana ko igihe ubugenzuzi nabukoze ntabwo nari umukozi. Icyo gihe nta bubasha ndetse n’ubushobozi na buke nari mfite nahabwaga n’itegeko bwo kuba natanga inama iyo ari yo yose yari kugira uruhare mu gushingirwaho hafatwa icyemezo mu kigo gikomeye cya Rwanda FDA.”
Uwamahoro yagaragaje ko nyuma y’uko abaye umukozi wemewe n’amategeko wa Rwanda FDA, nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’uruganda Terimbere Agri Business.
Yavuze ko indi mpamvu akwiriye gufungurwa akaburana ari hanze ko ari ukubera ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atagoranye igihe cyose rwamuhamagaje ruri gukora iperereza.
Yagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha buterekana ibimenyetso bigaragara by’uko hari ruswa yakiriye, nabyo bikwiriye gushingirwaho kugira ngo aburane ari hanze.
Uwamahoro yavuze ko akwiriye gufungurwa kuko afite uruhinja rw’amezi atandatu ashaka kwitaho kuko rufite ikibazo cy’ubuhumekero, kandi ko batari kumwe aho afungiwe.
Yasobanuriye urukiko ko ubwo yatabwaga muri yombi, yajyaniwe uru ruhinja kugira ngo babane aho afungiwe, ariko ko kubera ko rufite uburwayi, abaganga basabye ko rusubizwa mu rugo.
Mu kiniga cyinshi, Uwamahoro yabwiye urukiko ko uru ruhinja ruri kwitabwaho n’umukozi wo mu rugo badafitanye isano kubera ko umugabo we adakorera mu Mujyi wa Kigali, kandi akaba adashobora guhagarika akazi.
Ati “Ndabasaba ko naburanishwa ndi hanze, nkajya kwita kuri urwo ruhinja kuko ruracyari ruto cyane.”
Urukiko rwategetse ko uyu mubyeyi ahita afungurwa imyanzuro ikimara gusomwa.
Undi urukiko rwafunguye ni Rwabukumba Patrick ukora mu ishami rishinzwe kugenzura ubuzima bw’imiti Rwanda FDA. Yaburanye avuga ko yafunzwe nyuma y’uko yari avuye mu bugenzuzi buhuriweho n’izindi nzego za Leta zigera kuri zirindwi bwagiye bukorwa mu nganda zikora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Oluwatosin Ayayi na we wafunguwe yari yaburanye avuga ko arengana kubera ko yatawe muri yombi ubwo yazaga mu Rwanda kureba ikibazo cyabayeho cyatumye uruganda rwa Kerry Taste and Nutrition Rwanda rufungwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!