Ni umwe mu bakozi ba Rwanda FDA bafunzwe bakekwaho ibyaha bifitanye isano no guha inganda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibifitanye isano na byo ibyangombwa ibyangombwa by’ubuziranenge mu buryo budakurikije amategeko.
Ubwo urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwakomezaga kuri uyu wa 26 Kanama 2026, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko Uwamahoro na Muhimpundu Alice bakorana muri Rwanda FDA bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batabangamira iperereza.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Uwamahoro na Muhimpundu bagiye gukora ubugenzuzi mu ruganda Terimbere Agri Business rukorera i Kigali, basanga hari ibyo rutujuje kugira ngo rukomeze gukora ariko muri raporo buhamya ko bakoze tariki ya 22 Nyakanga 2026, ntibagaragaza ko rukwiye guhagarikwa.
Bwagaragaje ko aba bombi basanze ibinyobwa byakorwaga n’uru ruganda bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge kizwi nka FBO, kandi ko rutari rufite umukozi ushinzwe umusaruro ariko barabyirengagiza.
Uwamahoro na Muhimpundu bashinjwe kutagaragaza muri raporo bateguye ikibazo cy’umwanda basanze muri uru ruganda ndetse n’ibyifashishwa mu gupfunyika bitujuje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko aba bakozi birengagije ibiteganywa n’ingingo ya 15 mu mategeko ya Rwanda FDA, iha wagiye mu bugenzuzi ububasha bwo guhagarika uruganda yasanze rutujuje ibisabwa.
Bwagaragaje ko kuba barabyirengagije byatumye uruganda rukomeza kugira inyungu ndetse no kugurisha ibintu byangiza ubuzima bw’abaturage.
Muhimpundu yavuze ko nta kibazo yasanze mu ruganda
Muhimpundu yavuze ko atemeranya n’Ubushinjacyaha, asobanura ko nta raporo y’ubugenzuzi yakoze tariki ya 22 Nyakanga 2026. Yemera ko ahubwo yakoze ubugenzuzi tariki ya 16 Nyakanga 2025.
Ati “Iyi raporo y’ubugenzuzi yakozwe ku wa 22 Nyakanga 2026, kandi njyewe ntabwo nari ndi muri ubwo bugenzuzi kuko ubugenzuzi nabukoze ku wa 16 Nyakanga 2025.”
Muhimpundu yavuze ko yagiye muri ubu bugenzuzi nyuma y’aho uru ruganda rusabye kongeresha icyangombwa cy’inyubako rukoreramo ku nshuro ya gatanu.
Uyu mukozi yavuze ko yasanze muri uru ruganda hari umukozi ushinzwe umusaruro, kandi ko nyuma ya raporo yakoze, akanama ka Rwanda FDA gashinzwe ubugenzuzi kanzuye ko icyangombwa cyarwo cyongerwa.
Ku bijyanye n’icyifuzo cyo gufunga uruganda, yavuze ko atari we ufite ubwo bubasha, kuko iki cyemezo gifatwa n’akanama ko muri Rwanda FDA gashinzwe ubugenzuzi.
Muhimpundu kandi yavuze ko ubwo yakoraga ubugenzuzi, Rwanda FDA yari itaratangira gutanga icyangombwa cya FBO, ahubwo ko yatangaga icyitwaga “Market Authorization.”
Yasobanuye ko ubwo yakoraga ubugenzuzi muri uru ruganda, yasanze nta kibazo cy’umwanda kirimo, ndetse ko n’ibikoresho byifashishwa mu gupfunyika ibicuruzwa nta kibazo byari bifite.
Ati “Uruganda rurahindagurika kandi niba naragiyeyo mu 2025, basubirayo mu 2026 bagasanga nta suku ihari, ntacyo nabisobanuraho kuko mu ruganda ntabwo abagenzuzi bahora bariyo.”
Yabwiye urukiko ko nta mpamvu ihari yatuma afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko Ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibyo yirengagije ubwo yakoraga ubugenzuzi mu 2025.
Umwunganira mu mategeko yavuze ko umukiliya we yiteguye gutanga ingwate y’umutungo we kugira ngo yemerewe gukomeza kuburana ari hanze.
Uwamahoro yasabye kurekurwa, akajya kwita ku ruhinja
Uwamahoro yabwiye urukiko ko atemeranya n’Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’ubugenzuzi bw’uruganda yakozwe ku wa 22 Nyakanga 2026, agaragaza ko ahubwo yakozwe ku wa 16 Nyakanga 2025.
Yavuze ko yagiye muri ubu bugenzuzi ubwo yari umukozi wimenyereza umwuga, avuga ko icyo gihe nta gitekerezo yari gutanga cyari gushingirwaho mu gufata imyanzuro runaka muri Rwanda FDA.
Yagaragaje ko yatangiye kwimenyereza umwuga muri Rwanda FDA tariki ya 7 Ukwakira 2024, imenyerezamwuga rirangira ku wa 30 Nzeri 2025 ubwo yahindukaga umukozi w’iki kigo.
Ati “Bigenzuwe neza byakwerana ko igihe ubugenzuzi nabukoze ntabwo nari umukozi. Icyo gihe nta bubasha ndetse n’ubushobozi na buke nari mfite nahabwaga n’itegeko bwo kuba natanga inama iyo ari yo yose yari kugira uruhare mu gushingirwaho hafatwa icyemezo mu kigo gikomeye cya Rwanda FDA.”
Uwamahoro yagaragaje ko nyuma y’uko abaye umukozi wemewe n’amategeko wa Rwanda FDA, nta hantu na hamwe yigeze ahurira n’uruganda Terimbere Agri Business.
Yavuze ko indi mpamvu akwiriye gufungurwa akaburana ari hanze ko ari ukubera ko yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) atagoranye igihe cyose rwamuhamagaje ruri gukora iperereza.
Yagaragaje ko kuba Ubushinjacyaha buterekana ibimenyetso bigaragara by’uko hari ruswa yakiriye, nabyo bikwiriye gushingirwaho kugira ngo aburane ari hanze.
Uwamahoro yavuze ko akwiriye gufungurwa kuko afite uruhinja rw’amezi atandatu ashaka kwitaho kuko rufite ikibazo cy’ubuhumekero, kandi ko batari kumwe aho afungiwe.
Yasobanuriye urukiko ko ubwo yatabwaga muri yombi, yajyaniwe uru ruhinja kugira ngo babane aho afungiwe, ariko ko kubera ko rufite uburwayi, abaganga basabye ko rusubizwa mu rugo.
Mu kiniga cyinshi, Uwamahoro yabwiye urukiko ko uru ruhinja ruri kwitabwaho n’umukozi wo mu rugo badafitanye isano kubera ko umugabo we adakorera mu Mujyi wa Kigali, kandi akaba adashobora guhagarika akazi.
Ati “Ndabasaba ko naburanishwa ndi hanze, nkajya kwita kuri urwo ruhinja kuko ruracyari ruto cyane.”
Uru rubanza rwatangiye ku wa 25 Kanama, haburanishwa abantu 16 barimo abo mu nganda zikora ibinyobwa zisembuye, ibitanga impumuro n’uburyohe ndetse n’inzego z’igihugu zishinzwe kugenzura ubuziranenge.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rumaze kumva impamvu buri wese yatanze asaba gufungurwa by’agateganyo n’ibyifuzo by’Ubushinjacyaha, rwanzuye ko umwanzuro uzasomwa tariki ya 1 Nzeri 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!