00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru DC Clement ntiyaburanye

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 October 2026 saa 12:31
Yasuwe :

Urubanza rw’umunyamakuru Niyigaba Clement rwari kubera mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, ntirwabaye.

Niyigaba uzwi nka DC Clement akurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukoza isoni abayobozi n’abashinzwe imirimo rusange ndetse no gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi.

Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 31 Werurwe 2026, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inyubako iri gusenywa, avuga ko yari afite ibyangombwa byo kuyubaka nk’ishuri ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo butegeka ko isenywa.

Niyigaba yavuze ko yasenyewe kandi abo yise Abahigi baramuhaye uburenganzira bwo kubaka nyuma yo kubaha ruswa y’arenga ibihumbi 900 Frw, anahamya ko abifitiye ibimenyetso.

Uyu munyamakuru kandi yatangaje ko Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana ari we wamuhuje n’Abahigi.

IGIHE yamenye ko Niyigaba atari we nyir’inyubako yasenywe kuko n’uruhushya rwo gusana si we warwatse ngo anaruhabwe.

Mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri Mata 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo iyi nyubako yasenywaga, Niyigaba yasabye abaturage kwigumura, anarwanya ubuyobozi.

Niyigaba yemeye ko yafashe mu ijosi Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Murenge wa Jabana, Mutangana Victor, nyuma yo gusenya iyi nyubako, ariko ko abaturage bamubujije.

Ubushinjacyaha bwashinje Niyigaba kumena ikirahuri cy’imodoka Mutangana yari yahungishirijwemo akoresheje ibuye, ariko we yasubije ko atakoresheje ibuye.

Ati “Nagize uburakari butari ngombwa, kuko nabonye ko iminota ibiri ishobora kukwangiriza ubuzima bwawe. Nabisabiye imbabazi, Abanyarwanda na Perezida w’Igihugu.”

Yerekanye ko nyuma yo gufungwa, yasabye imbabazi abo yahemukiye barimo n’ushinzwe imyubakire mu murenge wa Jabana ariko ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge we yanze kumubabarira.

Niyigaba yasobanuriye urukiko ko ibyo yakoze byose yabitewe n’umujinya w’umuranduranzuzi yatewe no kuba ibikorwa byo kubaka iri shuri byari bimaze gutwara miliyoni 58 Frw.

Tariki ya 15 Nzeri 2026, Niyigaba yari gutangira kuburana mu mizi mu Rukiko Rukuru ariko urubanza ntirwabaye bitewe n’uko Umushinjacyaha atabonetse.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo kwimurira urubanza rwa Niyigaba kuri uyu wa 2 Ukwakira 2026, saa tatu za mu gitondo ariko na bwo urubanza ntirwabaye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Umushinjacyaha wari gusobanura ibikubiye muri dosiye y’ibyaha Ubushinjacyaha burega Niyigaba atabonetse.

Urukiko Rukuru rwemeje ko urubanza rwa Niyigaba ruzaba muri uku kwezi ariko itariki ntiratangazwa.

Urubanza rw'umunyamakuru Niyigaba Clement rusubitswe inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages