Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, abahagarariye Manirakiza bagaragarije Urukiko ko uwamureze yamusabiye imbabazi ndetse akavuga ko amubabariye ku byo yamukurikiranagaho.

Ni ibaruwa yatanzwe mu Rukiko nko gutanga amakuru yazarufasha, aho gutangwa nk’ikimenyetso ku rukiko.

Ubwo umucamanza yabazaga Manirakiza icyo avuga ku mbabazi yahawe, yagaragarije Urukiko ko atazemera bitewe n’uko umuntu atahabwa imbabazi ku cyaha atakoze.

Yavuze ko uwo Nzizera yari akwiye kwandikira urukiko agaragaza ko yamubeshyeye, aho kuvuga ko amubabariye kandi nta cyaha yamukoreye.

Benshi batunguwe no kumva uwasabiwe imbabazi atazemeye kandi nyamara Nzizera yagaragazaga ko yazimuhaye nyuma y’ibiganiro bagiranye ndetse n’intumwa yagiye amutumaho.

Manirakiza we yabwiye Urukiko ko mu biganiro bagiranye akoresheje telefoni ya Gereza yamusabye kureka ikirego cyangwa kugaragaza ko yamubeshyeye aho kumuha imbabazi z’ibyo atakoze.

Imbabazi yasabiwe hari icyo zivuze?

Umushinjacyaha muri uru rubanza, yabwiye Urukiko ko nubwo Nzizera yasabiye imbabazi Manirakiza bidasobanuye ko icyaha adakomeza kugikurikiranwaho kuko bumurega icyaha cyakorewe Sosiyete, aho kuba umuntu ku giti cye.

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bugikeneye gukora iperereza ryimbitse ku byaha Manirakiza akurikiranyweho ngo kuko hari n’abandi bantu bwifuza kubaza kuri ibyo byaha.

Ubusanzwe ukurikiranyweho icyaha ntabwo aba gusa agikurikiranyweho kubera ko yagikoreye umuntu umwe ku giti cye, ahubwo ko aba yagikoreye sosiyete nyarwanda muri rusange.

Hari ibyaha uwo wakoreye icyaha ashobora kukubabarira bigahabwa ishingiro ariko iyo bigeze ku byaha nshinjabyaha ntabwo imbabazi z’uwagikorewe zatuma udakurikiranwa cyangwa ngo uhanirwe ibyo wakoze mu gihe ibikorwa wakoze bigize icyaha.

Gutanga imbabazi biba bivuze ko uwazitanze aba yiyambuye inyungu mu gukurikirana icyaha ni ukuvuga ko aba yiyambuye ubwo burenganzira bwo gukurikirana ibikorwa byamugizeho ingaruka.

Umwe mu banyamategeko waganiriye na IGIHE yagaragaje ko icyaha cy’inshinjabyaha imbabazi z’uwakorewe icyaha zitatuma uwagikoze adakurikiranwa ariko zishobora kugira uruhare runaka ku cyemezo cy’urukiko.

Yagaragaje ko ubusanzwe icyaha gikurikiranwa bishingiye ku ngaruka zacyo ariko umucamanza ashobora kubona ko uwakorewe icyaha ntacyo yangirijwe bitewe n’uko yanamaze kubabarira uwamukoreye icyaha yaba yaremeye imbabazi cyangwa atazemeye.

Yashimangiye kandi ko kwanga imbabazi kwa Manirakiza gushobora kuba gushingiye ku kuba yazibonye nk’umutego kuko iyo azemera yari kuba yemeje ko icyaha yagikoze mu gihe we avuga ko nta cyaha yakoze.

Mu iburanisha, Manirakiza yabwiye Urukiko ko imbabazi za Nzizera atazemera, avuga ko byari kuba bifite ishingiro iyo areka ikirego cyangwa agatanga amakuru y’urukuri ko yamubeshye, aho kuvuga ko amubabariye kandi nta cyaha yakoze.

Nubwo izo mbabazi atari zo zifata icyemezo ariko mu iburanisha Me Ibambe Jean Paul wunganira Manirakiza, yasabye urukiko ko rwakifashisha amakuru ari muri iyo baruwa isabira umukiliya we imbabazi mu gihe rwaba rugiye gufata icyemezo.

Mu gihe cyo gufata icyemezo izo mbabazi zishobora kugira icyo zirengeraho uwazisabiwe yaba yazemeye cyangwa atazemeye kuko byerekana ingaruka icyaha cyaba cyaragize ku wagikorewe bikaba byatuma urukiko rutegeka ko nta mpamvu zihari zituma akurikiranwa afunzwe.

Ibyo ariko bisuzumwa n’Urukiko rukabifataho umwanzuro kabone nubwo uwasabiwe imbabazi yaba yazemeye cyangwa atazemeye.

Manirakiza afungiwe muri Gereza ya Mageragere kuva ku wa 25 Ukwakira 2023. Yatawe muri yombi ku wa 11 Ukwakira 2023.

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yanze imbabazi yasabiwe n’umurega
Umunyamakuru Manirakiza Théogène yanze imbabazi yasabiwe n’umurega