Nsengimana akurikiranwe hamwe n’abandi bantu 10 bo mu ishyaka DALFA Umurinzi ritemerewe gukorera mu Rwanda, ryashinzwe na Ingabire Victoire nyuma yo kuva muri FDU Inkingi yiganjemo Abanyarwanda baba mu mahanga.
We na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.
Kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abayoboke ba DALFA Umurinzi bakoreye ibi byaha mu mahugurwa yiswe ayo kwiga Icyongereza, nyamara icyari kigamije cyari ukurwanya ubutegetsi buriho no gutegura umugambi wo kubukuraho hifashishijwe imyigaragambyo.
Kuri Nsengimana, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko atari umuyoboke w’iri shyaka ariko ryateganyaga kuryifashisha mu gutangaza ku kinyamakuru n’umuyoboro we ibikorwa byaryo bigamije kwangisha ubutegetsi buriho abaturage, bigaragaza ko igihugu cyugarijwe n’ibibazo.
Bwabwiye urukiko kandi ko DALFA Umurinzi yateganyaga kwifashisha undi munyamakuru witwa Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma Hassan, wari warashinze umuyoboro wa YouTube witwa Ishema TV, ubu akaba afungiwe mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere.
Nsengimana yari yasabye Perezida w’Iburanisha ko mu gihe Ubushinjacyaha bwarangiza gusobanura ibyo bubashinja bose, yahabwa umwanya akagaragaza imbogamizi ari guhura na zo mu gihe afunzwe.
Saa sita n’iminota 56, Nsengimana yahawe umwanya, avuga ko afite imbogamizi eshatu zirimo kuba bagenzi be bareganwa bamwishisha, iyo kuba akeneye kujya kwa muganga hanze y’igororero no kuba kuba amaze imyaka itanu afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.
Uyu munyamakuru yavuze ko yabonye muri dosiye amakuru yatanzwe na Ingabire Victoire, agaragaza ko nk’umunyamakuru, yahinduye imvugo, ibyo bikaba byarashingiwe ku byo Ubushinjacyaha bwamubajije n’ibyo yabusubije byagiye mu kirego.
Yagaragarije urukiko ko ikibazo afite ari uko hashingiwe kuri ibyo, hari abatangiye kumufata nk’umutangabuhamya muri uru rubanza nyamara urukiko rutarategeka ko agira icyo abwira Ubushinjacyaha.
Ati “Ikibazo mbifiteho ni uko bamaze kumfata nk’umutangabuhamya muri uru rubanza kandi mu by’ukuri ntabwo urukiko mwari mwabitegeka ko hari ibyo nabwira Ubushinjacyaha.”
Nsengimana yavuze ko mu bo bareganwa nta n’umwe ukimuvugisha, ati “Umutekano wanjye ntabwo umeze neza kubera izo mpamvu zose.”
Umucamanza yabajije Nsengimana abo bareganwa atinya, ati “Ni nde ubangamiye umutekano wawe? Ni Ingabire Umuhoza Victoire?”, Ingabire wari wicaye mu ntebe asubiza yihuse ko abagore badafunganwa n’abagabo, ati “Ntabwo tubana!”, abari mu rukiko bahita baseka.
Umushinjacyaha yahagurutse, abwira Umucamanza ko Nsengimana yabwiye Ubushinjacyaha ko ibijyanye n’umwuga w’itangazamakuru atabibutangariza, ahubwo ko azabibwira urukiko.
Ati "Kuva dutangira kubaza, Théoneste Nsengimana yatubwiye ko hari ibintu bijyanye n’umwuga we adashobora gutangariza Ubushinjacyaha, ahubwo ko azabibwira gusa urukiko."
Ku kibazo cy’uburwayi, Nsengimana yavuze ko kwivuza bidakunda, bisaba ko urukiko rugiha umurongo kuko amakuru yatanzwe atuma bidakunda.
Umucamanza yamubajije niba yaragejeje iki kibazo ku Muyobozi w’Igororero, amusubiza ko yavuganye n’Umuyobozi w’ibitaro tariki ya 31 Nyakanga 2026, Umucamanza amusaba kuvugisha Umuyobozi w’igororero.
Nsengimana yabwiye urukiko ko igihe amaze afunzwe by’agateganyo, iyo aba yarakatiwe aba yafunguwe ‘uyu munsi’, abari mu rukiko batangira kujujura bibaza niba azi igihano azakatirwa.
Umucamanza wumvaga neza ko Nsengimana yinubira kuba urubanza rwaratinze, yamubwiye ko ikibazo cy’abamaze igihe kinini bafunzwe by’agateganyo ari icya rusange.
Urukiko rwibukije ababuranyi ko iburanisha ry’uyu munsi ryahariwe Ubushinjacyaha, bityo ko abaregwa bazahabwa umwanya wabo bakiregura, bakanagaragaza ibindi bashakaga kuvuga bijyanye n’imbogamizi bahura na zo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!